AmakuruImikino

Impinduka zitari zitezwe kuri Kwizera Olivier ku mukino urahuza Amavubi na Mozambique

Umuzamu w’ikipe ya Rayon Sports n’Amavubi, Kwizera Olivier, ashobora kutagaragara mu mukino urahuza u Rwanda na Mozambique kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Kamena 2022.

Ni nyuma yo kuvugwaho gufatwa ashaka gutoroka ikipe y’igihugu ariko Ferwafa ikaza kunyomoza iby’ayo makuru.

Amavubi yakoze imyitozo ya nyuma ku mugoroba w’uyu wa Gatatu tariki ya 1 Kamena 2022 guhera Saa kumi n’ebyiri, amasaha umukino uzatangiriraho.



Kwizera niwe mukinnyi utasoje imyitozo nyuma yo kugira ikibazo mu kuboko kw’iburyo ubwo imyitozo yari irimbanyije, aho yakugwiriye, kuri ubu hakaba hasigaye ko abaganga bakora raporo bakemeza niba azakina umukino.

Abazamu basigaye bavamo uzitabazwa ni Kimenyi Yves wa Kiyovu SC na Ntwari Fiacre wa AS Kigali.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Kamena 2022, nibwo Amavubi azakina na Mozambique mu mukino ubanza mu itsinda rya 12 mu rugendo rwo gushaka itike ya CAN ya 2023.

Inkuru yabanje

Kwizera Olivier afashwe agerageza gutoroka ikipe y’igihugu amavubi muri Africa y’epfo

Twitter
WhatsApp
FbMessenger