AmakuruUtuntu Nutundi

Imbwa zigiye kujya zifashishwa mugupima indwara ya Malaria

Abashakashatsi b’Abongereza ubwo bari mu gihugu cya Gambia mubushakatsi bakoze bagaragaje ko ubushobozi imbwa zifitemo zishobora gutozwa kuburyo zishobora kwinukiriza zikamenya ahantu hari Malaria cyangwa umuntu uyirwaye.

Aba bashakashatsi bavuga ko izi mbwa bakoreyeho ubu bushakashatsi babanje kuzitoza baziha imyambaro y’abantu barwaye Malaria kuburyo zimenyera impumuro yazo n’ibindi kuriyo hanyuma zagera ku muntu uyirwaye zigahita zibimenya.

Mu igeragezwa rya kozwe ryagaragaje ko iyo izo mbwa ziri gupima iyo ndwara ya Malaria byihuta cyane kurusha ibikoresho bindi bishanzwe bikoreshwa mugupima iyi ndwara.

Izi mbwa zibasha kumenya umuntu wanduye Maralia , Ababashakashatsi bafashe amasogisi yambwawe n’abana 30 banduye Malaria bayajyana mu Bwongereza mu rwego rwo gukora neza ubu bushakashatsi bwabo.

Bavuga ko ibi bashije kugeraho bashobora kuzabyifashisha batoza imbwa gusuzuma n’izindi ndwara z’ibyorezo zitandukanye aho kuba Malaria gusa.

Mu bushakashatsi nk’ubu bwakozwe muri Amerika bafashe abana 10 barwaye hanyuma imbwa zibasha kubonamo barindwi gusa  zigaragaza ko aribo barwaye. Professor Steve Lindsay, wigisha muri kaminuza ya Durham, yavuze ko bagiye gukomeza gukora ubu bushakashatsi bwabo kuburyo izo mbwa zizagira ubumenyi buhagije kuburyo ntakwibeshya zizajya zigira.

Intego yabo ngo ni ukureba uburyo bajya bakoresha imbwa zatojwe kubibuga by’indege mugusuzuma izindi rwara zitandukanye cyangwa ibyorezo ku muntu winjiye mu gihugu

Aya ni amwe mu masogisi yakoreshejwe muri ubu bushakashatsi mu gihugu cya Gambia

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger