AmakuruImyidagaduro

Imbamutima za Joe Habineza witabiriye igitaramo cya mbere ahawe inshingano nshya muri Radiant Yacu

Ambasaderi Joseph Habineza wabaye Minisitiri w’Umuco na Siporo mu Rwanda mu bihe bitandukanye ubu akaba yarahawe akazi ko kuyobora Ikigo cy’Ubwishingizi cya Radiant (Radiant Yacu) yavuze ko yishimye cyane kuba yarongeye kugaragara mu bitaramo akaryoherwa n’umuziki.

Ambasaderi Joseph Habineza wahawe akazina ka Joe hano mu Rwanda, kuri uyu wa gatandatu tariki 22 Kamena yagaragaye mu gitaramo cya Iwacu Music Festival cyabereye i Musanze mu majyaruguru y’u Rwanda , iki gitaramo kandi cyatewe inkunga na Radiant Yacu abereye umuyobozi.

Aganira n’itangazamakuru, Joe yavuze ko akunda umuziki cyane kuko ufite akamaro ku buzima bw’umuntu ndetse ko buri bwoko bwose bw’umuziki abukunda yewe ko na Hip Hop azi kuzibyina, akomeza avuga ko umuziki utuma abantu birekura bakishima kandi ko abanyarwanda bakwiye kujya birekura bakagaragaza amarangamutima yabo y’ibyishimo.

Yavuze ko hari indirimbo yumvaga ariko atazi abahanzi baziririmbye, akibaza impamvu ahubwo ibitaramo nk’ibi bitaba buri mpera z’icyumweru.

Yagize ati ” Indirimbo nazumvaga kuri Radio nkavuga nti indirimbo z’abahanzi nyarwanda ziraryoshye ariko ntazi abahanzi baziririmbye , kuba ndi kubareba hano i Musanze baririmba Live ni ibintu bishimishije cyane , ahubwo sinzi impamvu bitaba buri weeekend, aho kugira ngo abanyarwanda tujye mu matiku tukajya duhora twishimye, nkaba nshishikariza Abanyarwanda kujya birekura mu bitaramo bakishima , ni nacyo kizateza imbere abahanzi bacu  kuko kubona umuhanzi aririmbira abantu batishimye binamuca intege.”

Joe we yemeza ko umuziki ufite uruhare runini mu buzima bw’umuntu kuko we iyo atangiye kumva atameze neza acuranga umuziki akumva araruhutse .

Joe yanavuze ko Radiant Yacu ishishikajwe no kumenya icyo abo igenewe bifuza kandi bakunda, ni iy’abanyarwanda bose uko mu mufuka habo hangana kose ,  igomba kumenya igishimisha abanyarwanda bakagifatanya, kuba rero barateye inkunga ibi bitaramo bya Iwacu Music Festival bisa n’ibyasimbuye Primus Guma Guma Super Star  ni intangiriro y’ibindi byinshi Radiant Yacu igiye gukora kugirango ishimishe abanyarwanda.

Habineza Joseph (Joe) w’imyaka 55 y’amavuko ariko ukaba ubona akiri umusore udadiye nkuko abivuga, yashishikarije abanyarwanda kujya bagira ubwishingizi kuko isi idasakaye dore ko byanahindutse ubwishingizi butakiri ubw’abifite gusa, ibibi ntabwo biteguza ni yo mpamvu umuntu yakagombye kugura ubwishingizi cyane ko  mu kigo cyabo bakuba inshuro 1000 ku mafaranga waguze ubwishingizi iyo uramutse ugize ikibazo.

Mu Ugushyingo 2016, Ambasaderi Joe Habineza yari yatangiye ubucuruzi bwa Makaroni yahaye izina rya ‘Pasta Joe’ zakorwaga n’uruganda rwo mu Misiri rwitwa ‘Antoniou’, zacurujwe mu Rwanda ariko ntizasakara hose.

Joseph Habineza mbere yo kugirwa CEO wa Radiant Yacu Ltd, yanakoreye uruganda rwa Heineken i Kinshasa, mu 1994-1998, ndetse aza no kuba Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga muri Heineken muri Nigeria, mu 1998-2000.

Muri Nzeri 2004-Gashyantare 2011 yabaye Minisitiri wa Siporo n’Umuco, mu 2011- 2014 agirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria.

Indi nkuru wasoma : Joe Habineza wagizwe umuyobozi muri radiant yatangaje icyo ateganyiriza rayon Sports. 

Joe Habineza yari yitabiriye igitaramo cyabereye i Musanze
Yari yajyanye na bagenzi be bakorana

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger