AmakuruUtuntu Nutundi

Imana yasubije umugore wari umaze imyaka 15 atabyara imuha abana 4 icyarimwe

Umugore wo muri Ghana wari umaze imyaka 15 ashatse ariko yarabuze umwana, yabyaye abana bane icyarimwe, abakobwa babiri n’abahungu babiri.

Amakuru atangwa na GBC aravuga ko Joana Antwi n’umugabo we w’imyaka 66 y’amavuko uri mu kiruhuko cy’izabukuru,uzwi nka Peter Afriyie Kwarteng, bavuze ko iyi myaka yose batagira umwana yabagoye. Babyaranye umwana nyuma yo gushyingirwa, ariko ntiyabasha kubaho.

Antwi, umuganga mu kigo nderabuzima kiri mu mujyi wa Abofour, mu karere ka Ashanti muri Ghana, yatangarije GBC News ko icyuma cyabanje kwerekana ko atwite inda y’abana batatu. Nyuma, abaganga bavumbuye ko ari bane.

Antwi yibarutse aba bana batagejeje igihe cyo kuvuka abazwe ku myaka ye 46. We n’umugabo we wahoze ari umukozi wa sosiyete ya gari ya moshi, bavuze ko bashimira Imana kuba yarabahaye abana babo. Ariko, ntibazi ko bazababonera ibyo bazakenera.

Byarabagoye kwiyitaho mu myaka 15 ishize bonyine, ariko ubu bari kumwe n’abana bane, batinya ko ibintu bizagenda nabi.

Kuri ubu, aba bashakanye babana mu cyumba kimwe n’aba bana babo. Barahamagarira rero abantu n’imiryango y’abagiraneza kubafasha.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger