AmakuruImikino

Ikipe y’igihugu ya Cameroon U-17 ifitanye umukino wa gicuti n’Intare FC

Ku gicamunsi cy’uyu wa gatandatu hateganyijwe umukino wa gicuti ugomba guhuza ikipe y’igihugu ya Cameroon y’abatarengeje imyaka 17, izahura n’ikipe y’Intare igizwe n’abakinnyi bo mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya APR FC.

Mu busanzwe Cameroon U-17 yagombaga gukina uyu mukino na Kiyovu Sport nk’uko byari byatangajwe n’umutoza w’iyi kipe yo ku Mumena ku munsi w’ejo, gusa amakuru yamenyekanye kuri uyu wa gatanu ni uko Kiyovu yashimbujwe Intare FC zimenyerewe muri shampiyona y’ikiciro cya kabiri.

Umukino w’Ibyana by’Intare za Cameroon n’Intare za hano mu Rwanda uzabera kuri Stade ya Kigali guhera saa cyenda n’igice.

Ikipe y’igihugu ya Cameroon y’abatarengeje imyaka 17 imaze igihe hano mu Rwanda, yitegura imikino y’igikombe cya Afurika iteganya kwitabira mu minsi iri imbere. Ni imikino iteganyijwe kubera i Dar Es Salaam muri Tanzania kuva ku wa 14 z’uku kwezi kugeza ku wa 29 Mata.

Mu rwego rwo gukomeza kwitegura neza iyi mikino, iyi kipe yanitabiriye irushanwa ry’abato ryari ryateguwe na Ferwafa. Ni irushanwa yari ihuriyemo n’Amavubi U-17 na Serengeti Boys ya Tanzania. Mu mikino ibiri Cameroon yakinnye muri iri rushanwa, umwe yawutsinzemo Amavubi ibitego 3-1 undi iwutsindwamo na Serengeti Boys ya Tanzania ibitego 2-1.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger