AmakuruImikino

Ikipe y’Amagaju yijejwe ubufatanye no gukemurirwa ibibazo vuba

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo n’abayobozi b’Akarere barimo Mayor wa Nyamagabe Uwamahoro Bonaventure, ndetse na Komite y’ikipe y’Amagaju kuri uyu wa Gatatu basuye ikipe y’Amagaju baganira ku bibazo bitandukanye bimaze igihe bivugwa muri iyi kipe.

Aba bayobozi basuye iyi kipe bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo  ibaruwa yanditswe n’abakinnyi b’Amagaju bavuga ko bahagaritse imyitozo, kubera umushahara w’ukwezi kwa gatatu bari batarahabwa ndetse n’ikirarane cy’umwaka ushize.

Mu kiganiro KT Radio yagiranye n’Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe nyuma yo gusura abakinnyi, yadutangarije ko ubu batangiye gahunda yo gukora ibishoboka byose ngo abakinnyi babone ibyo basaba kandi ku gihe.

yagize ati “Uyu munsi twasuye abakinnyi turaganira, tubizeza ko tugiye gukomeza kubaba hafi kugira ngo ibyo bemererwa babibonere igihe, turi no muri gahunda yo kubashakira abafatanyabikorwa ku buryo ubu twatangiye ubukangurambaga mu mirenge kugira ngo n’amafaranga abe yazamuka”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Uwamahoro Bonaventure

Yadutangarije kandi ko ubu bari kuganira n’abafatanyabikorwa ahantu hatandukanye, bakaba bateganya n’imishinga y’igihe kirerekire yatuma iyi kipe ingengo y’imari igenerwa yanikuba kabiri mu myaka izaza.

Harerimana Emmanuel Visi-Perezida w’Amagaju, nawe yadutangarije ko akarere kabemereye kubaba hafi cyane muri iyi mikino isigaye, ndetse kanemera ko bishobotse umwaka utaha ingengo y’imari ya Milioni 25 bagenerwaga yakwikuba kabiri, ndetse n’abakinnyi bakaba bemeye gukomeza imyitozo.

Yagize ati” Abakinnyi baganiriye na Guverineri ndetse na Mayor babizeza ubufatanye, ikindi cyari cyavuzwe n’imishara ariko abakinnyi bari bayishyiriweho mu cyumweru gishize ariko atinda kubageraho kubera sisiteme ya Banki, bamwe baraye bayabonye, abandi nabo mu gitondo yabagezeho”

Kugeza ubu mu gihe hasigaye iminsi irindwi ngo Shamiyona isozwe, Amagaju ari ku mwanya wa nyuma n’amanota 15, akaba ari kurwanira kutamanuka mu cyiciro cya kabiri na Kirehe ifite amanota 17, ndetse na Gicumbi ifite amanota 23.

Abasore b’Ikipe y’Amagaju bijejwe ubufatanye mu mikino isigaye
Twitter
WhatsApp
FbMessenger