AmakuruImikino

Ikipe yahagaritswe burundu nyuma yogutsinda ibitego 59 mu mukino umwe

Mu mupira w’amaguru biragoye kubona ikipe itsinda indi ibitego birenga icumi naho bibaye byibazwaho byinshi.

Kuri ubu Ikipe yo muri Afurika y’epfo yahanishijwe kuva mu mupira w’amaguru bya burundu nyuma yo gutsinda indi ibitego 59-1.

Ibi byabaye ku ikipe ya Matiyasi FC yo muri Limpopo muri Afurika y’epfo yahagaritswe bya burundu mu mupira w’amaguru nyuma yo gutsinda indi kipe ibitego 59-1 mu mukino umwe gusa.

Iyi kipe yakoze ibisanzwe Matiyasi FC yari mu cyiciro cya kane ikaba yatsinze ibi bitego mu gihe bashakaga kuzamuka bajya muri ABC Motsepe League, aricyo cyiciro cya gatatu muri Afurika y’epfo.

Iyi kipe ya Matiyasi FC yari ku mwanya wa gatatu ku rutonde irushwa amanota atatu n’ikipe ya kabiri, ariko inarushwa ibitego 18 ku bitego zizigamye zombi.



Ushobora kwibaza ngo byagenze bite , hano icyabaye n’uko ubwo bakinaga umunsi wa nyuma w’iyi shampiyona, iyi kipe ya Matiyasi FC yatsinze iyitwa Nsami Mighty Birds ibitego 59-1 muri uwo mukino gusa.

Icyatangaje abantu benshi muri uyu mukino ni uko ibitego 41 byose ari abakinnyi ba Nsami Might Birds babyitsinze, ibi byatumye ishyirahanwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika y’epfo batangiza iperereza kuri iri Ako gashya kari kabaye.

Hagati aho ibi bitego sibyo byinshi gusa byagaragaye kuri uyu munsi wa nyuma kuko Shivulani Dangerous Tigers yari ihanganiye na Matiyasi FC umwanya wo kuzamuka, yatsinze ikipe yitwa Kotoko Happy Boys ibitego 33-1, harimo ibitego birindwi abakinnyi na Kotoko bitsinze bo ubwabo.

Nyuma y’uko bigaragaye ko haba habayeho kugurishwa imikino bimwe bizwi nka (Match fixing), Matiyasi FC yahagaritswe burundu mu mupira w’amaguru.

FarPost ivuga ko Nsami Mighty Birds, Shivulani Dangerous Tigers na Kototo Happy Boys zagaragaye muri iyo mikino ibiri nazo ziba zahagaritswe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger