AmakuruImyidagaduro

Ikinyoma cyakwirakwijwe ko umuhanzi Omarion yari gutaramira mu Rwanda

Tariki ya 10 Nzeli uyu mwaka ni bwo twabagejejeho inkuru yavugaga ko Omarion uri mu bahanzi bakomeye muri Amerika agiye kuza gukorera igitaramo mu Rwanda, ibi byaje kuba ikinyoma gikomeye kuko harenze igihe kirenga ukwezi  ku gihe uyu muhanzi yari kuzira i Kigali.

Omari Ishmael Grandberry wamamaye cyane muri muzika nka Omarion ndetse akaba ari mu bahanzi bakomeye ku Isi  byari byatangajwe ko ategerejwe i Kigali aho yari kuba yitabiriye iserukira muco ryiswe ‘Urumuri Music Festival’.

Iri serukiramuco ryagombaga kuba mu mpera za Ukwakira 2018 , abavugaga ko bateguye iri serukiramuco ryari kuba ribaye ku nshuro ya mbere bavugaga ko bafite imishinga minini yo kujya riba buri mwaka ndetse rikajya riba umunsi urenze umwe igihe ryabaye.

Bavugaga ko muri iri serukiramuco hari kuba harimo n’ibindi bikorwa by’ubuhanzi n’ubugeni nko gushushanya, imivugo, kuririmba n’ibindi mu guteza imbere impano z’ababikora.

Christian Dushime ukuriye iyi kompanyi yateguraga iri serukiramuco ritabaye,  yari  yavuze ko bahisemo Omarion kubera ko ari umuhanzi ukomeye kandi ukunzwe muri Afurika y’Uburasirazuba muri iki gihe dore ko aherutse no gukorana indirimbo na Diamond igakundwa cyane.

Hari n’iyo aheruka gukorana na Tiwa Savage, Omarion anafite izindi zakunzwe nka  Distance , Ice Box, Post To Be yakoranye na Chris Brown n’izindi nyinshi.

Omarion ni umuhanzi w’umunyamerika wavutse mu 1984 akaba yaramenyekanye cyane mu itsinda ryitwa B2K, iri tsinda ryamenyekanye cyane mu 2000 ndetse rikaba ryaragaragaye cyane muri Billboard Hot 100. Nyuma y’uko iri tsinda risenyutse mu 2004, Omarion yatangiye kuririmba ku giti cye akaba yaranatwaye igihembo muri Grammy Award.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger