AmakuruAmakuru ashushye

Ikigo cyo muri Amerika gikora ubusesenguzi ku ntambara kigaragaza ko Russia nta kintu gifatika irageraho ku gitero yagabye

Ikigo gikomeye cyo muri Amerika cy’ubushakashatsi ku ntambara, Institute for the Study of War, cyakoze isesengura ku ntambara yo muri Ukraine, kivuga ko kugeza ku wa gatatu nta kintu kinini ingabo z’Uburusiya zari zageraho ku gitero cyazo mu burasirazuba.

Iki kigo gitangaza ko Uburusiya bwageze ku bintu bito, bufata ibice by’imijyi y’ingenzi irimo kurasanirwamo ya Rubizhne na Popasna.

Ariko kivuga ko abasirikare b’Uburusiya “ntibaragera ku kintu na kimwe gikomeye, ntibaranagaragaza ubushobozi bushya bwo gukora neza ibitero byinshi bibera icyarimwe”.

Kivuga ko Uburusiya bwakoze “ibitero byinshi” mu mujyi bwagose wa Mariupol wo mu majyepfo ashyira uburasirazuba, birimo no “gutera intambwe ikomeye” ku ngabo za Ukraine zisigaye zirwana kuri uwo mujyi ziri mu ruganda rutunganya ibyuma rwa Azovstal.

Uburusiya bwatangaje gahunda yo kwizihiza umunsi w’intsinzi wa tariki ya 9 y’ukwezi kwa gatanu mu karasisi ka gisirikare i Mariupol.

Kuri iyo tariki mu 1945, Uburusiya bwibuka bufata umujyi wa Berlin, nyuma yuko Ubudage bw’aba Nazi bumanitse amaboko bukemera ko butsinzwe mu ntambara ya kabiri y’isi.

Iyo gahunda y’akarasisi Uburusiya buteganya gukorera i Mariupol yerekana ko ingabo zabwo zizatangaza intsinzi muri uwo mujyi bitarenze kuri iyo tariki ya 9 y’ukwezi kwa gatanu, nkuko bivugwa n’ikigo Institute for the Study of War.

Abasirikare ba Ukraine banatangaje ko hari umubare muto w’abacanshuro b’Abanya-Syria cyangwa Abanya-Libya babonetse barwana ku ruhande rw’abasirikare b’Uburusiya i Popasna – bishoboka ko ari abinjijwe mu gisirikare n’itsinda Wagner Group rivugwa ko rikorana bya hafi n’ibiro bya Perezida w’Uburusiya, nkuko icyo kigo kibivuga.

Wagner Group ni kompanyi ya gisirikare itari iya leta y’Uburusiya imaze imyaka umunani ikorera muri Ukraine, Syria no mu bihugu bimwe na bimwe byo muri Afurika. Yakomeje gushinjwa gukora ibyaha byo mu ntambara no guhonyora uburenganzira bwa muntu.

Indi nkuru bisa

Bamwe mu basirikare ba Ukraine bakomeretse barikuborera aho bagotewe n’ingabo z’Uburusiya nyuma y’itegeko rya Putin

Twitter
WhatsApp
FbMessenger