Amakuru

Ikamyo y’igisirikare cya Uganda yari yikoreye intwaro yafashwe n’inkongi y’umuriro

Ikamyo y’igisirikare cya Uganda UPDF yari yikoreye intwaro yafatiwe n’inkongi y’umuriro ahitwa Kigalama muri Mityana, birangira ihiye yose irakongoka.

Nk’uko Brig. Richard Karemire usanzwe uri umuvugizi w’igisirikare cya Uganda yabitangaje, iyi kamyo yafashwe n’inkongi y’umuriro ubwo yarekezaga mu kigo cy’imyitozo ya gisirikare cya Karama.

Amakuru avuga ko nta wapfiriye muri iyi mpanuka cyangwa ngo ayikomerekeremo.

Afirimani Viga, uyobora ishami rya Polisi ya Uganda rishinzwe inkongi z’umuriro yavuze ko bakiriye amakuru yihutirwa y’uko ikamyo y’igisirikare cya Uganda yafashwe n’inkongi saa moya z’umugoroba w’ejo ku wa gatandatu.

Ati” Twahise twihutira kugera aho yari yabereye tugerageza kurokora ubuzima bw’abantu batatu bari bayirimo.”

Uyu mupolisi akomeza avuga ko iperereza ku cyaba cyateye impanuka rigikomeje, gusa ngo hakekwa y’uko yaba yatewe n’iturika ry’amapine bitewe n’uko iyi kamyo yari yikoreye imizigo iremereye cyane.

Mu byo iyi kamyo yari yikoreye harimo n’iki gifaru.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger