Amakuru ashushye

Igitaramo cyagombaga gutangira saa 17:00 none bigeze saa 21:30 ntabantu 40 bari aharabera igitaramo, Safi, Harmonize, Marina na The Mane Music Label bumiwe-AMAFOTO

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Werurwe 2018 hateganyijwe igitaramo cyateguwe na The Mane Music Label , iki ni igitaramo cyo kumurika inzu yabo itunganya umuziki ariko babuze abo bayimurikira mu mujyi wa Kigali kuko amasaha ane arenze ku isaha igitaramo cyagombaga kuberaho ariko ntabantu 40 bari aharabera igitaramo,

Turi muri Camp Kigali aho igitaramo kigomba kubera nyine , iki gitaramo cyagombaga gutangira saa kumi nimwe [17:00] z’ umugoroba ariko bigeze saa 21: 30 ntabantu 40 bari mu nzu iraberamo igitaramo, nta muhanzi uri ku rubyiniro yewe nta n’ugomba kuyobora igitaramo [ MC].

Nubwo byifashe gutyo ariko ahagana saa 20:30 abakobwa babiri n’umuspore umwe baherekejwe n’abacuranzi bageze ku rubyiniro maze bagerageza gususurutsa abantu mbarwa bahari , aba basubiragamo indirimbo z’abahanzi bo hanze, icyakora nabo bisubiriyeyo ubu nta muntu uri ku rubyiniro.

Uko abantu bari mu gitaramo bifashe

Kugeza ubu abitabiriye igiotaramo bagera kuri 40 nkuko twabivuze haruguru , bari kwibaza niba igitaramo kiba cyangwa se niba kirasubikwa, bari kwibaza niba Harmonize waturutse muri Tanzaniya araza akaririmbira abantu bagera kuri 40.

Aharabera igitaramo ni aba bamaze kuhagera
Intebe zambaye ubusa
Ku rub yiniro nta muntu uhari

Icyakora ku isaha ya saa yine z’umugoroba [22:00] nibwo MC Kate Gustave ageze ku rubyiniro maze avuga ko nta kabuza igitaramo kigomba kuba , ubu kiratangiye ku mugaragaro ariko kandi abantu baracyari babandi nta cyahindutse.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger