Amakuru

Igisirikare cya Uganda cyagize icyo kivuga kuri Jenerali wagaragaye ahohotera umupolisikazi

Igisirikare cya Uganda UPDF cyatangaje ko nta burenganzira gifite kuri Maj. Gen. Matayo Kyaligonza wahoze mu ngabo za Uganda, nyuma yo kugaragara ahohotera umupolisikazi wa Uganda ushinzwe umutekano wo ku muhanda.

Kuri iki cyumweru ni bwo UPDF yataye muri yombi abarinzi babiri ba Kyaligonza wahoze ari umusirikare mukuru wayo, nyuma yo gufatwa ku mashusho bagirira nabi Esther Namanda usanzwe ari umupolisi wo mu muhanda. Ibi byabereye ahitwa Seeta muri Mukono.

Ababonye Namanda ahohoterwa bababajwe cyane n’imyitwarire ya Maj.Gen. Kyaligonza, bamusabira ko yafatirwa ibihano n’igisirikare cya Uganda.

Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda Brig. Richard Karemire yavuze ko igisirikare cya Uganda kidashobora gukurikirana Maj.Gen Kyaligonza, ngo kuko nta burenganzira kikimufiteho bijyanye nuko yagisezerewemo kubera iza bukuru.

Aganira na ChimpReports yagize ati”Kubera ko Kyaligonza yahawe ikiruhuko cy’izabukuru, ntakigengwa n’amategeko ya UPDF.”

Abajijwe niba nta bushobozi bugenga igikorwa kigayitse uriya musirikare yakoze, Brig. Karemire yashubije ko bitabareba kuko yasezerewe kandi akaba atari n’inkeragutabara byibura.

Magingo aya Matayo Kyaligonza akora nka Ambasaderi wa Uganda mu Burundi aho ashimagizwa kubera umurava akomeje gukorana mu rwego rwo gukomeza umubano wa Kampala na Bujumbura.

Mu gitabo cye yise The Agony of Power, avuga ko yinjiye igisirikare mu gihe cy’umunyagitugu Idi Amin Dada aho yakoze muri Bureau ya leta ishinzwe ubushakashatsi kugeza mu 1974.

Uyu mugabo yaje gukurwa ku kazi yakoraga nyuma y’uko wari umukoresha we Col. Kakuhikire yashimuswe akanicwa n’abo yakoreraga.

Kubera ko yatinya ko na we yapfa, Kyaligonza yahisemo guhunga igisirikare cya Uganda yihuza n’imitwe y’inyeshyamba zarwanyaga Idi Amin Dada. Mu 1979 ni bwo yinjiye mu gashyaka ka Museveni kitwaga UPM, bacudika gutyo.

Kyaligonza na Namaganda bapfuye ko yahagaritse imodoka yari imutwaye ayishinja gukatira mu muhanda rwagati. Nyuma abarinzi ba Kyaligonza bahise bava mu modoka, batangira gukanga umupolisikazi ari na ko bashaka kumukubita.

Amakuru avuga ko n’Umunyamakuru w’ikigo cya Uganda cy’itangazamakuru UBC wari hafi aho na we yagiriwe nabi.

Ibyo Matayo Kyaligonza yakoze bibaye nyuma y’icyumweru kimwe undi musirikare ukomeye wasezerewe mu ngabo za Uganda Maj Gen Kasirye Ggwanga arashe imodoka imodoka y’umuririmbyi Catherine Kasasira.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger