AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Igisasu cyarashwe na Iran kirakekwaho gutwika indege ya Ukraine yahitanye abantu 170

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu taliki ya 8 Mutarama 2020, Indege ya Boeing 737 yari irimo abantu 170 yahiriye mu majyepfo ya  Tehran, nyuma y’amasaha make Iran irashe ku birindiro by’ingaboza USA biri muri Iraq

Bikekwa ko hari kimwe mu bisasu bya Iran cyaba cyakoze kuri iriya ndege bigatuma itakaza umurongo ikagwa hasi igashya.

Amakuru avuga kandi ko abantu bose bari bayirimo bahiye bagapfa. Yari ivuye muri Iran igana Kiev muri Ukraine, ikaba yahiye igeze mu mujyi wa Parand uri mu bilometeri 60 uvuye Tehran

Ubuyobozi bw’ikibuga cy’indege cy’igihugu cya Iran kitwa Imam Khomeini International Airport buvuga ko iriya ndege yagaragazaga ibibazo bya tekinike.

Nubwo ari uko bivugwa ariko, ibyuma byerekana ko iriya ndege yari imaze imyaka itatu gusa ikora kandi yatangiye gushya iri ku butumburuke bwa kilometero 2.4.

Nyuma yaje kugaragara irimo ihira mu murima.

Umwe mu bakozi b’Ikigo cy’ubutabazi muri Iran yavuze ko bari baje gutabara bamwe bari bakiri bazima muri iriya ndege ariko babuzwa n’umuriro wari mwinshi cyane.

Video yasohowe n’umunyamakuru wa BBC ukorera Tehran witwa Ali Hashem igaragaza ko iriya ndege yabanje guhira mu kirere mbere gato y’uko ihanuka igaturika.

Iyi ndege yaguyemo abantu 170
Bikekwa ko iyi mpanuka yayo yatewe n’igisasu cyarashwe na Iran
Twitter
WhatsApp
FbMessenger