AmakuruAmakuru ashushye

Ifoto y’Umunsi: Perezida Joe Biden ari gusinzira mu nama

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, w’imyaka 78  yafashwe n’ibitotsi arasinzira ubwo yari mu Nama ya 26 y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku ihindagurika ry’ibihe, COP 21, yabereye i Glasgow muri Écosse.

Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbugankoranyambaga yagaragaje Joe Biden ahunyiza ubwo yari ateze amatwi ijambo, ageraho arasinzira amara amasegonda 20 afatanyije amaso.

Biden yakanguwe n’umuntu waje kumuvugisha, maze barangije kuvugana arakomeza arareba nyuma y’amasegonda amake imbwirwaruhame ihita irangira maze akoma amashyi kimwe n’abandi.

Joe Biden ni we muntu ukuze wa mbere wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho ku itariki 20 Ugushyingo 2021 azagira imyaka 79.

Perezida Biden yakunze kuvugwaho kenshi kuba ashaje ku buryo atagakwiye kuba umuyobozi w’igihugu cy’igihangange nka Amerika, ndetse n’uwo yasimbuye Donald Trump yamwise ‘umunyabitotsi Joe’ (Sleepy Joe) ubwo yarimo yiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu 2020.

Kugeza ubu ayo mashusho ya Perezida Joe Biden asinziriye mu nama amaze kurebwa n’abantu basaga Miliyoni 5 n’igice kuri Twitter y’umunyamakuru Zach Purser Brown wa The Washington Post.

Perezida Joe Biden yasinziriye igihe kigera ku masegonda 20
Byabaye ngombwa ko umwe mu bamuba hafi aza kumukangura
Perezida Biden yasinziririye mu nama yiga ku mihindagurikire y’ibihe i Glasgow, aza gukangurwa n’umuntu wabanje kumukora ku rutugu akamuvugisha akanya gato

Twitter
WhatsApp
FbMessenger