AmakuruAmakuru ashushye

DR Congo: Umujyi wa Bukavu wabayemo imirwano ikomeye

Kuva mu ijoro ryo kuwa kabiri taliki ya 2 Ugushyingo 2021 abantu bitwaje intwaro bataramenyekana neza bateye umujyi wa Bukavu ahumvikanye urusaku rw’imbunda nini n’intoya.

Guverineri w’Intara ya Kivu y’Epfo yabwiye abanyamakuru ko abantu icyenda bapfuye mu mirwano yo kugarura umutekano mu mujyi wa Bukavu. Theo Kasi Ngwabidje yavuze ko muri bo batandatu ari abagabye ibi bitero, abandi babiri ari abasirikare babiri n’umupolisi umwe.

Imirwano hagati y’abateye n’Ingabo za Leta bivugwa ko yatangiye ahagana saa saba z’ijoro ikaba yari icyumvikana kugeza saa mbili za mu gitondo kuri uyu wa Gatatu mu bice bimwe na bimwe bya Bukavu.

Bamwe mu batuye i Bukavu bavuga ko amasasu yumvikanye mu bice bya Kadutu, Muhungu, n’agace kegereye Institut Supérieur Pédagogique de Bukavu ahazwi nka ISP.

Ku gicamunsi kuwa gatatu abategetsi beretse itangazamakuru abagabo 36 bavuga ko bari mu bateye bafashwe.

Ubuzima ntiburasubira nka mbere mu mujyi wa Bukavu nubwo amaduka amwe yongeye gutangira gufungura ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu.

Amashusho y’abagabo bitwaje intwaro batari abasirikare b’igihugu bagendagenda mu duce dutandukanye tw’umujyi wa Bukavu mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga.

Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, Theo Kasi Ngwabidje, yatangaje ko ingabo ziri maso kandi ko zahagaritse abagizi ba nabi bagerageje guhungabanya ituze ry’umujyi.

Kasi Ngwabidje yongeraho ko ubu ituze ryagarutse kandi abantu basabwe gusubira mu bikorwa byabo bisanzwe.

Hari amakuru avuga ko abateye ari umutwe wa A64 bari bagamije kubohora bamwe mu bantu babo bafashwe mu minsi ishize. Gusa Radio Okapi yatangaje ko komanda w’igice cya gisirikare cya 33 yavuze ko abateye ari umutwe w’inyeshyamba wa CPC 64 wateye ibirindiro byinshi by’ingabo na polisi ya Congo mu mujyi wa Bukavu bafite intego yo gusahura intwaro muri ibyo bigo.

Umutwe uvuga ko ufite n’igisirikare witwa Coalition des Patriotes Congolais pour l’Application de l’Article 64 (CPCA-A64) wasohoye itangazo uvuga ko watangije ibitero byo “kuburira leta”.

Mu itangazo ry’uyu mutwe uvuga ko uharanira ishyirwa mu bikorwa ry’ingingo ya 64 y’itegekoshinga rya DR Congo, unenga ibikorwa bya leta ya Kinshasa birimo gukorana n’ibihugu bituranyi by’u Rwanda, u Burundi na Uganda.

Unenga kandi imigirire ya leta mu gucunga umutungo kamere wa Congo, ukanavuga ko ingabo za MONUSCO zigomba kuva muri iki gihugu nta yindi nteguza kuko zananiwe icyazizanye.

Guverineri w’Intara ya Kivu y’Epfo , Theo Kasi Ngwabidjeyabwiye abanyamakuru ko abantu icyenda bapfuye mu mirwano yo kugarura umutekano mu mujyi wa Bukavu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger