AmakuruAmakuru ashushye

Icyo Bruce Melodie yijeje abafana be bamutoye akegukana Primus Guma Guma Super Star 8. + AMAFOTO

Itahiwacu Bruce uzwi cyane nka Bruce Melodie ubwo yari amaze gutangazwa ko ari we wegukanye  Irushanawa rya Primus Guma Guma Super Star 8 akegukana miliyoni 20, Bruce Melodie  yabanje gushima Imana n’abafana be  bamutoye agira icyo abizeza mu gukomeza umuziki we.

Melodie akimara kwegukana iri rushanwa yabwiye abafana be ko aribo bamuhesheje igikombe abizeza ko agiye kubakorera umuziki mwiza  bitandukanye n’ibyo yakoraga. Yagize ati “Nta kibazo na Kimwe nshaka kwiteza, iri joro ndarara nseka. Ndashimira cyane abafana banjye kuko ni mwe mumpesheje iki gihembo. Najyaga nkora umuziki mwiza ntafite amafaranga noneho ngiye kubakorera umuziki mwiza, ngiye kubakorera umuziki mwiza urimo n’ifaranga ..”

Mu buryo bukomeye uyu muhanzi yanashimiye umugore we wamuherekeje muri uru rugendo amazemo amezi atatu.  Ashimira umugore we bamaze hafi imyaka ine babana banafitanye umwana w’umukobwa Yagize ati “Hari umuntu witwa Mama Britta nubwo mutamuzi ariko nimumuhe amashyi… yaramfashije cyane ,  Ndamushimira cyane na we yaramfashije muri ibi bintu ndimo.”

Iyi tsinzi kandi yayituye umwana we w’imfura  witwa Itahiwacu Britta. Aha Melodie yavuga ko ariwe muntu wambere ugomba kuryoherwa n’iyitsinzi.

Uyu muhanzi yavuze ko ubu agiye gukomeza gukora umuziki nk’akazi ke ka buri munsi akoresheje aya mafaranga  miliyoni 20 atsindiye. Mu bintu byakunze kugarukwaho cyane n’abantu benshi bavuga ko umuntu utsindiye iki gihembo cya Primus Guma Guma ahita azima agakora gake bitandukanye n’uko yari asanzwe akora, ibi Bruce Melodie yavuze ko agiye gukora bitandukanye n’abandi begukanye iri rushanwa.

Bruce Melodie yari yishimye bikomeye
Fireworks

Bruce Melodie yijeje abafana be ko atazabatenguha
Twitter
WhatsApp
FbMessenger