AmakuruImikino

Ibyitezwe mu rugamba rwo guhanganira iki gikombe hagati y’Ubufaransa na Croatia

Nyuma y’ukwezi kose dutegereje ugomba gusimbura Ubudage mu gutwara igikombe cy’Isi cy’umupira w’amaguru, uyu mugoroba byose birasobanurwa n’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa n’iya Croatia ziza kwisobanura mu mukino wa nyuma.

Ni umukino uteganyijwe gutangira saa kumi n’imwe za hano i Kigali, ukaza kubera kuri Luzhniki Stadium mu murwa mukuru w’Uburusiya Moscow. Ni umukino uza kuyoborwa n’umunya Argentina Néstor Fabián Pitana wanayoboye umukino ufungura igikombe cy’isi cy’uyu mwaka, hagati y’Uburusiya na Saudi Arabia.

Ikipe y’igihugu y’Ubufaransa yakatishije tike y’umukino wa nyuma isezereye Ababiligi ku gitego 1-0, mu gihe Croatia yasezereye Abongereza ku bitego 2-1, mu mukino wa 1/2 cy’irangiza.

Ikipe y’igihugu y’Ubufaransa igiye gukina uyu mukino ishaka igikombe cy’isi cya 2 mu mateka yayo, mu gihe Croatia iherutse kwandika amateka yo gukina umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi igomba kuyashimangira igitwara ku ncuro ya mbere.

Ni umukino witezweho guhangana gukomeye, dore ko amakipe yombi yagaragaje ishyaka n’umuhati byo kubona insinzi.

Mu bakinnyi bashobora gutanga ibirori muri uyu mukino, ni Luka Modric uza kuba ahanganye cyane na N’golo Kante. Modric ni umwe mu bakinnyi bagaragaje ko bashobora guhindura byinshi ku mikinire y’ikipe bijyanye n’uko ari umwe mu bakinnyi beza isi ifite hagati mu kibuga, gusa N’golo Kante na we ku rundi ruhande azwiho ku kuba yagufasha cyane mu gihe ikipe isumbirijwe ndetse mo mu gihe yataka.

Abandi bitezweho ibirori bikomeye Josip Pivaric uza kuba afite urugamba rukomeye rwo gucunga Kylian Mbappe.

Mu busanzwe Pivaric si umukinnyi wakundaga gukoreshwa inyuma ku ruhande rw’ibumoso rwa Croatia, gusa kubera ikibazo cy’imvune Ivan Strinic wari uhamenyerewe yagiriye mu mukino w’Abongereza, byabaye ngombwa ko hiyambazawa uyu musore w’imyaka 29 y’amavuko.

Ikitezwe kumenya: Ese uyu musore araza guhagarika Mbappe wasezereye Argentina, akanabisubiramo mu mukino wa 1/2 cy’irangiza aha akazi gakomeye myugariro Jan Vertonghen?

Birashoboka gusa nta wushidikanya y’uko Mbappe aza kubiza uyu musore icyuya.

Akandi kantu abantu biteze ni ukureba uko myugariro Raphael Varane aza kwitwara imbere ya Mario Mandzukic. Aba ni abasore basanzwe baziranye cyane kuko bagiye bahurira kenshi muri UEFA Champions league umwe yatakira Juventus undi acunga izamu rya Real Madrid.

N’ubwo Varane ari myugariro mwiza, Mario Mandzukic azwiho ku kuba ari muri ba rutahizamu b’inetsi bashobora kugutsinda igitego isaha n’isaha kandi gitunguranye. Icyitezwe ni iki: Ese Varane aracunga Mandzukic iminota 90, cyangwa uyu munya Croatia araza gusubiramo ibyo yakoreye Abongereza?

Abandi bakinnyi bitezweho gukora ikinyuranyo ni Paul Pogba, Antoine Griezman na Olivier Giroud ku ruande rw’Abafaransa, mu gihe Ivan Raktic na Perisic bari mu bahanzwe amaso ku ruhande rwa Croatia.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger