Imyidagaduro

Icyishe DJ Avicii cyamenyekanye benshi bari bamuzi bifata ku munwa

Nyuma y’uko umuhanga mu mukuvanga imiziki DJ Avicii yitabye Imana benshi bakavuga ko apfuye amarabira , umuryango we watangaje ko yiyahuye.

Avicii yari umwe mu bahanga mu kuvanga imiziki ndetse uyu mugabo yabibonagamo amafaranga menshi cyane ko yari umwe mu ba DJ bahembwaga amafaranga menshi ku Isi . Uyu mu DJ  ukomoka muri Suede  yasanzwe muri hoteli  yo mu Mujyi wa Muscat, Umurwa Mukuru wa Oman ku wa Gatanu, tariki ya 20 Mata 2018 yapfuye ku myaka ye 28 y’amavuko.

Tim Bergling wamenyekanye ku izina rya Avicii  warangwaga n’ubwitange bukomeye mu kazi ke ndetse akaba yaranemeraga akajya kuvanga imiziki kandi arwaye , byamenyekanye ko yapfuye yiyahuye nkuko TMZ dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Nkuko bigaragara mu itangazo ryashyizwe hanze n’umuryango wa nyakwigendera, bashegeshwe n’uru rupfu ndetse muri iri tangazo bavuga ko Avicii yiyahuye kugirango abone amahoro.

Itangazo ryagiraga riti “Tim twakundaga  yari afite umuhanzi w’umunyamagara make wari ugishakisha ibisubizo ku bibazo yibazaga mu kubaho mu buzima bwe,  yagenze ingendo nyinshi akanakora cyane ku rugero rw’uko yari asigaye afite umunaniro ndengakamere. Ubwo yabihagarikaga yashatse umutuzo ngo yishime mu buzima bwe kugira ngo anakore icyo yakunze kurusha ibindi[ umuziki]. Yarwanye cyane n’ibyiyumviro bye muri ibyo byose yahuraga na byo, ubuzima bwe, umunezero, ntabwo yari bugende atyo, yashakaga kubona amahoro[……….].”

Amagambo umuryango we watangaje ku rupfu rwa Avicii

Avicii yatangiye umwuga w’ubu Dj mu 2008 ubwo yatsindaga irushanwa ryo gukora imiziki ryakoreshejwe na Pete Tong. Yaje no kuza mu bahatanira Grammy Awards inshuro ebyiri, ndetse agira indirimbo icyenda zazaga mu 10 za mbere zikunzwe mu Bwongereza, harimo ebyiri zaje ku mwanya wa mbere.

Avicii yari muba DJ babahanga Isi yari ifite

“Hello Brother ” indirimbo ya Avicii yamamaye cyane

Twitter
WhatsApp
FbMessenger