AmakuruImikino

Icyavuye mu biganiro byahuje abayobozi ba FC Barcelona na PSG baganira kuri Neymar

Kuri uyu wa kabiri, abayobozi ba FC Barcelona bari bari i Paris mu Bufaransa mu rwego rwo kuganira na PSG kugira ngo Umunya-Brazil Neymar Jr abe yava muri iyi kipe y’i Paris yerekeza muri FC Barcelona.

Abayobozi ba FC Barcelona bari bari mu Bufaransa, barangajwe imbere n’umuyobozi mukuru wayo Oscar Grau, Javier Bardas na Eric Abidal usanzwe ari directeur wa siporo.

Ikinyamakuru Le Parisien cyanditse ko FC Barcelona yasabye PSG ko yayiha miliyoni 170 z’ama-Euro kugira ngo iyisubize Neymar. Barcelona ngo yasabye ko aya mafaranga yazayishyura mu byiciro bibiri, gusa ngo ntabwumvikane bwabayeho hagati y’amakipe yombi.

Ikiriho ngo ni uko hari icyizere cy’uko bishobora kurangira aya makipe yombi yumvikanye, Neymar akaba yajya muri FC Barcelona mbere y’itariki ya 02 Nzeri, umunsi nyir’izina isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi Iburayi rizaba ryafungiyeho imiryango.

Byitezwe ko ibiganiro hagati ya PSG na FC Barcelona bikomeza kujya mbere mu masaha ari imbere.

Ku rundi ruhande ngo ikipe ya PSG yasabye FC Barcelona kuba yayiha miliyoni 100 z’ama-Euro ikaba yanayongera abakinnyi babiri barimo Nelson Semedo na Ousmane Dembele, gusa aba basore bombi nta n’umwe wifuza kuva muri FC Barcelona.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger