AmakuruImyidagaduro

Icyamamare mu gukina Filimi, David Gyasi, ari mu Rwanda

Umwongereza David Kwaku Asamoah Gyasi w’ imyaka 38 wamamaye cyane muri sinema aho yakinnye muri filimi zitandukanye nka ‘Hunter Killer, Annihilation, Shoot the MessengerPanic, Come away’, ‘Shooting Dogs’ ifitanye isano no ku mateka y’ u Rwanda, ari i Kigali aho yaje muri gahunda zitandukanye z’ubushabitsi (Business).

Amakuru avuga ko David Gyasi yageze i Kigali ejo ku wa mbere tariki ya 15 Ukwakira, yaje muri gahunda zijyanye n’ umuryango wa gikirisitu asanzwe akorana nawo ujya ufasha abo mu Rwanda ndetse no mu bihugu by’ Afurika bitandukanye. Biteganyijwe ko azasubirayo ku wa Gatanu keretse hagize igihinduka akagira gahunda y’ibijyanye na sinema akora.

Uyu mugabo wavukiye i Londre mu Bwongereza ahitwa Hammersmith yakinnye filime yitwa ‘Shooting Dogs’ igaruka ku mateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Iyi filime mbara nkuru uyu David Gyasi akinamo ari umusirikare, ivuga ku bantu babiri John Hurt wari Padiri na mugenzi we Hugh Dancy wari umwarimu mu ishuri rya Ecole Technique Officielle de Kigali.

Muri iyi Filime, agaragazamo uburyo mu ijoro ryo ku ya 6 Mata 1994 ubwo indege ya Perezida Juvenal Habyarimana yaraswaga, Abatutsi batangiye kwicwa uyu Hugh Dancy agahungira mu ishuri yigishagamo we na Padiri John Hurt nyuma bakaza gutereranwa n’ingabo z’ Abafaransa ndetse n’umuryango w’abibumbye bikabashobera.

David Kwaku Asamoah Gyasi amenyerewe muri Filimi cyane
Twitter
WhatsApp
FbMessenger