AmakuruImyidagaduro

Iby’urukozasoni yashijwe, byatumye Marina yikoma Kina Music

Marina yashinje inzu itunganya umuziki ya Kina Music, kumugambanira mu bitaramo byaherekezaga Tour Du Rwanda bagamije kumusubiza inyuma muri muzika.

Ibi yabivuze nyuma y’inkuru zasohotse tariki ya 4 Werurwe zivuga ko uyu muhanzikazi yakuwe ku rubyiniro mu gitaramo bakoreye i Musanze atarangije kuririmba bitewe n’imyitwarire idahwitse yagaragaje ku rubyiniro.

Ku wa Gatandatu tariki 2 Werurwe , Tour du Rwanda ya 2019 yari yerekeje i Musanze, muri uwo mugoroba , abahanzi batandukanye barimo Marina, Knowless, Dream Boys, Social Mula, Igor Mabano, Riderman n’abandi bataramiye abanya-Musanze bari bateraniye muri Stade Ubworoherane.

Ni igitaramo cyakurikiranwaga na Kina Music iyoborwa na Ishimwe Clement.

Iki gitaramo cyari cyiganjemo abana bato ndetse n’abayobozi batandukanye bo mu nzego bwite za leta.

Byavuzwe ko Marina ageze ku rubyiniro,  yaririmbye indirimbo 3 agaragaza imyitwarire idahwitse ndetse idakwiye kurebwa n’abana bituma akurwa ku rubyiniro, hari abemeza ko yakoze ibiteye isoni.

Hari aho yageze akajya avuga ko ‘ashaka icyana gishyushye, ashaka kubyinana n’abahungu. Hari n’abaje ku rubyiniro barabyinana biratinda kugeza n’ubwo Rwarutabura bari bamurabye ivu ashaka na we kujya kwibyinanira na Marina.

Uyu muhanzikazi yageze aho abyinana n’umuhungu akajya avuga n’ijwi ririmo amarangamutima ngo ‘oooh baby’ ibintu byatunguye benshi bakavuga ko yakoreshaga imvugo zibera mu buriri.

Mu gitaramo cyakurikiye ntabwo Marina yigeze aririmba.

Marina n’umujyanama we Bad Rama ntibazi impamvu yatumye bahita bahagarikwa kuririmba mu gitaramo cyari kubera i Kigali bukeye bwaho.

Ibi byose Marina abishinja Kina Music yari yateguye ibi bitaramo ndetse ngo yabwiwe ko ari Kina Music yavuze ngo akurwe ku rubyiniro.

N’ubwo Marina avuga ko atazi icyatumye avanwa ku rubyiniro shishi itabona, ariko yemeza ko ari akagambane (Kata) kakozwe n’umuyobozi wa Kina Music (Ishimwe Clement) ndetse n’amashyari  byo kumva ko niba uri hejuru utakumva ko na we wazamuka.

Marina yakomeje ahamya ko Kina Music ari yo yakoze ibi kuko ari bo bamuhaye ikiraka cyo kuririmba muri Tour du Rwanda, bityo akifuza ko Kina Music yakwerura ikavuga icyabiteye.

I Musanze na ho yari agiye kwanga kuririmba

Marina yavuze ko i Musanze na ho yaririmbye ku bwa burembe, yitegura kujya ku rubyiniro, ama MC bagiye ku rubyiniro bagiye guhamagara no kubwira abafana umuhanzi ugiye kubaririmbira, atungurwa no kumva bahamagaye Social Mula.

Ngo bisa n’ibintu byari byapanzwe kare kuko atumva impamvu bakwitiranya Social Mula na Marina.

Yahise abwira Manager we ati ‘Iyi Stage ntabwo nyijyaho’. Akomeza avuga ko mu rwego rwo kwiyererutswa aba MC bavuze ngo bahamagaye Social Mula kuri Telefoni ngo ababwira ko afite akabazo bityo ko araririmba nyuma ya Marina, niko kumuhamagara aragenda araririmba.

Uyu muhanzikazi uvuga ko yakora ibishoboka byose kugira ngo ashimishe abafana be yewe ko n’umutwe bishoboka yakwemera bakawuca ariko abafana be bakishima, ahamya adashidikanya ko Clement wa Kina Music ari we wamukuje ku rubyiniro kuko na ba MC bamubwiye ko ari we wamukuyeho.

Marina uvuga ko yarakariye bikomeye Kina Music avuga ko yanababajwe n’uburyo abafana be barimo Rwarutabura ufana Rayon Sports, bakuwe ku rubyiniro nabi ubwo bajyaga kubyinana na we.

Marina yatunguye abanya-Musanze cyane
Marina yababajwe cyane nibyo yakorewe ashinja Kina Music

 

 

 

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger