AmakuruAmakuru ashushye

Ibyo wamenya k’umurundikazi ugiye guhatanira kuyobora u Bufaransa

Umufaransakazi ukomoka mu Burundi Jeanne Muvira aherutse gutangaza ko azahatanira umwanya w’umukuru w’igihugu mu Bufaransa mu matora ateganijwe umwaka utaha muri 2022.

Madame Muvira wavukiye mu ntara ya Mwaro agakurira mu mujyi wa Bujumbura, ni umuhanga mu by’imiti(Pharmacienne) ndetse n’umuhanga mu by’ubuzima bwo mu mutwe, akaba afasha abantu kumenya uko barwanya umujagararo (stress).

Jeanne Muvira avuga ko yafashe umwanzuro wo kwiyamamariza kuyobora u Bufaransa nyuma yo kubona ko hari ibyo ubuyobozi buriho muri iki gihe butitaho cyangwa se budakemura nyamara byari ingenzi cyane mu buzima bw’igihugu.

Agira ati “Urebye habuze gato ngo siniyamamaze muri aya matora, kuko hari hashize hafi umwaka nitegura, ariko mu mezi makeya ashize nakoze impanuka ituma mara amezi atari makeya mu bitaro,ariko nyuma nkimara gukora iyo mpanuka, banjyanye kwa muganga, mara amasaha makumyabiri n’ane (24) mu cyumba bategererezamo ababafasha, ‘sale d’attente ‘, ariko mbona abantu bakomeza banyuraho binjira birunda aho ngo bategereze, icyo rero ni ikibazo kiri mu mavuriro ya Leta hano mu Bufaransa, kandi umuntu atakibayemo ntiyacyumva na busa”.

Jeanne Muvira avuga ko ari ho kwa muganga, kuko ngo yari ari mu bushakashatsi, yitegereje uko ikibazo kimeze mu mavuriro ya Leta, ari na ko atekereza icyo yazatanga nk’umuti wacyo.

Nyuma avuye mu bitaro, ngo yakomeje kwibaza niba yakomeza gahunda yo kwiyamamaza cyangwa se niba yabireka, kuko yabonaga ko igihe cyagiye, abandi bakandida bageze kure bashaka ababasinyira, ndetse baramaze kuvugana n’itazamakuru bazakorana mu kwiyayamaza.

Nyuma ngo yaje kwiyemeza gukomeza gahunda ye, yo kwiyamamaza ariko mu rugendo rwe rwose rwo kwiyamamaza, ngo yahisemo kuzimamaza akoresheje ‘internet’ ni ukuvuga kwiyamamaza ‘online’.

Jeanne Muvira avuga ko we yakoze ibyo asabwa byose , igisigaye ari ahabamukunda bakamwereka urukundo mu matora.

Madam Muvira yagize ati “Njyewe nakoze ibyo nagombagaga gukora uruhare rusigaye ni urwanyu, ndabasabye munshyigikire niba mwumva mwifuza ko ibintu byahinduka bigana aheza”.

Jeanne Muvira

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger