Ibyo wamenya ku ruzinduko rw’umuherwe Bill Gates uri mu Rwanda
Umunyemari Bill Gates ari mu Rwanda mu ruzinduko rugamije kureba intambwe rwateye mu bikorwa byo guteza imbere ubuzima, aho ku ikubitiro yasuye uruganda rukora inshinge ruherereye mu Karere ka Rwamagana.
Amakuru yizewe agera kuri IGIHE ni uko Bill Gates, usibye gusura urwo ruganda rwatashywe mu 2025 rukora inshinge zoherezwa mu bihugu bitandukanye bya Afurika, agomba no gusura Ikigo Nderabuzima cya Mwulire ndetse n’umwe mu bajyanama b’ubuzima, kugira ngo asobanukirwe n’imikorere y’urwego rw’ubuzima kuva ku rwego rw’umudugudu.
Ni urugendo bwite rwa Bill Gates, abamubonye bavuze ko nubwo ari umuntu ukomeye ku Isi, yarworoheje cyane. Muri gahunda ze harimo gusangira n’abantu batandukanye, bagahurira muri hoteli imwe y’i Rwamagana.
Ibikorwa Gates yasuye mu Rwanda biri mu byo Umuryango Gates Foundation, abereye Perezida w’Inama y’Ubutegetsi, usanzwe utera inkunga.
Uruganda rwa TKMD yasuye ruherereye mu Cyanya cy’Inganda cya Mwulire giherereye mu Karere ka Rwamagana. Rwatashywe ku wa 1 Mata 2025, rutangira rufite ubushobozi bwo gukora inshinge ziri hagati y’ibihumbi 600 na miliyoni imwe ku munsi.
Rwatangiranye abakozi 110, aho 80% ari abagore. Inshinge rwakoze zabanje kugenzurwa kugira ngo harebwe ko zujuje ibipimo mpuzamahanga, mbere yo kwemererwa gushyirwa ku isoko.
Inshinge za mbere zakozwe n’uru ruganda zaguzwe na UNICEF, kugira ngo zoherezwe mu bihugu birimo Ethiopia, u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Mozambique.
CNBC Africa yatangaje ko TKMD imaze gukora inshinge zirenga miliyoni 22 kuva mu 2024, kandi rwabonye isoko rya UNICEF ryo gukora izindi miliyoni 150.
Biteganyijwe ko kuba izo nshinge zikorerwa mu Rwanda bizagabanya igihe cyakoreshwaga mu kuzigeza mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba, iyo Hagati n’iy’Amajyepfo kugera kuri 90%.
Bill Gates yavuze ko icyorezo cya COVID-19 cyagaragaje akamaro ko kugira imiyoboro yizewe yo gukora no kugeza ku baturage imiti, inkingo n’ibindi bikoresho by’ubuvuzi.
Yagaragaje ko igihe ibihugu bya Afurika byagorwaga no kubona inkingo, inshinge n’ibindi bikoresho by’ingenzi, byagaragaye ko gukomeza gutegereza ibikorerwa mu bihugu bya kure bishobora gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.
Kuri we, inganda nka TKMD ntizifasha gusa mu gukora ibikoresho by’ubuvuzi, ahubwo zinatanga imirimo, zikongerera Afurika ubushobozi bwo guhangana n’ibyorezo n’ibindi bibazo by’ubuzima, kandi zigafasha mu iterambere ry’ubukungu rirambye.
Yashimye intambwe u Rwanda rwateye mu buzima
Mbere yo kugera mu Rwanda, Bill Gates yari yatangaje ko ashaka kwigira ku buryo igihugu cyahuje ishoramari mu baturage, kubaka inzego zikomeye no gushyira mu bikorwa gahunda zigera ku baturage.
Yavuze ko kuva mu 2000, impfu z’abana b’Abanyarwanda batarageza ku myaka itanu zagabanutseho 80%, mu gihe impfu z’abagore ziterwa n’ibibazo byo gutwita no kubyara zagabanutseho 85%.
Ati “Ikinshimisha ntabwo ari igikorwa kimwe cyihariye, ahubwo ni uburyo ishoramari ry’igihe kirekire igihugu cyakoze mu baturage, mu nzego zikomeye no mu kugeza serivisi ku baturage ririmo gutanga impinduka zigaragara.”
Gates yavuze ko ibyo byagezweho binyuze mu kongera ishoramari mu buvuzi bw’ibanze, gushyigikira abajyanama b’ubuzima no kubaka inzego zirimo Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC.
Ni muri urwo rwego gahunda ye irimo gusura Ikigo Nderabuzima cya Mwulire no guhura n’umujyanama w’ubuzima. Ashaka kureba uburyo serivisi z’ubuzima zitangirwa hafi y’abaturage, uko abagore batwite bakurikiranwa, uburyo indwara zitahurwa hakiri kare n’uko abaturage boherezwa ku bigo by’ubuvuzi biri ku rwego rwo hejuru.
Gates yari yatangaje ko ategereje guhura n’abayobozi, abakozi mu nzego z’ubuzima bari ku ruhembe rw’imbere, abashakashatsi, abanyeshuri n’abahanga mu guhanga udushya.
Ati “Ntegereje kurushaho gusobanukirwa uburyo bakora, buri wese ku giti cye no mu bufatanye, kugira ngo barusheho kuzamura imibereho y’abaturage.”
Uruzinduko rwa Gates mu Rwanda ruribanda kandi ku buryo igihugu gikoresha ikoranabuhanga n’ubwenge buhangano mu kunoza serivisi z’ubuzima.
Yagarutse ku Kigo cy’Igihugu gishinzwe amakuru n’ubusesenguzi mu buzima, National Health Intelligence Center, gihuza amakuru ajyanye n’abarwayi, ubuvuzi bahabwa, imiti n’ibikoresho biboneka, ubwishingizi, abakozi b’ubuzima n’irangamimerere.
Guhuza ayo makuru bifasha abayobozi gufata ibyemezo byihuse kandi bishingiye ku mibare nyayo.
Gates Foundation iri no gushyigikira gahunda ya Horizon 1000, igamije kugeza ibikoresho bikoresha ubwenge buhangano ku bigo 1.000 by’ubuvuzi bw’ibanze bitarenze mu 2028.
Uruzinduko rwe ruje mu gihe Gates Foundation yatangaje gahunda yo gushora miliyari 200$ mu myaka 20 iri imbere, igice kinini cyayo kikazakoreshwa mu bikorwa bigirira akamaro Afurika.
Gates yavuze ko nubwo inkunga y’abafatanyabikorwa izakomeza kugira uruhare, iterambere rirambye rya Afurika rizashingira ku buyobozi, inzego zikomeye n’ibisubizo byateguwe n’Abanyafurika ubwabo.

