AmakuruUtuntu Nutundi

Ibyo ukwiriye ku menya ku gisobanuro cy’impeta bitewe n’urutoki uyambayeho

Rimwe na rimwe abantu bahitamo kwambara impeta ku kaboko k’ibumoso abandi ku k’iburyo bitewe nibyo bo bashaka cyangwa bihitiyemo batitaye kubyo byaba bisobanuye , gusa nyamara ibi bishobora kukugaragaza uko uteri mu bantu.

Muri rusange ibiganza byombi dufite kumubiri bifite ubusobanuro buhambaye mu buryo bujyanye n’imikorere n’imitekerereze ya muntu.

Abahanga mu mitekerereze ya muntu bavuga ko ukuboko kw’i Buryo kwerekana imbaraga, umurava n’ubwiganze.

Mu gihe ukuboko kw’ i Bumoso ko kugaragaza imitekerereze n’umutwe ndetse n’imyemerere y’umuntu.

Burya rero kwambara impeta ku rutoki runaka n’ubwo hari ababikora nk’umurimbo nyamara bifite icyo biba bisobanuye.

Ikiganza cy’iburyo gisobanuye gutanga naho ikiganza cy’iburyo gisobanuye kwakira. Ni muri urwo rwengo impeta z’urukundo zikunda kwambarwa ku k’iganza k’ibumoso, bisobanura ko buri wese aba akeneye urukundo rw’undi.

Tugiye kurebera hamwe ubusobanuro bugiye butandukanye bitewe n’urutoki impeta yambahweho.

Igikumwe (Nyangufi murizo)

Nk’uko uru rutoki ari runini kandi rukaba rukora buri gihe cyose izindi zikora, iyo ushyizeho impeta biba bisonura ko wigenga, utavugirwamo, kandi ko unikunda ikindi n’uko uru rusobanura ko wifuza ukwitaho mu rukundo akenshi kandi usanga abantu bambara impeta kuri uru rutoki arabatinganyi cyangwa abaryamana bahuje igitsina.

Urukurikira igikumwe (Mukubita rukoko)

Ibi bisobanura ubutware kuko ari na rwo bakoresha iyo umuntu agutunga urutoki ashaka kukubwira ko ibyo urimo gukora atari byiza kandi akabikora agaragaza ko akuyobora.
Muri make abantu bambara impeta kuri urwo rutoki n’abantu baba bashakia kubahwa cyane mbese uyambaye abayiyumvako asumba abandi.

Urutoki rurerure (Musumba zose)

Uru ni urutoki rurerure gusumba izindi kandi runagororotse gusumba izindi.
Ku rwambika impeta bisobanura ko umuntu ahamya ko afitiye umuryango (sosiyete) akamaro kandi ko aharanira kwiteza imbere, uyambaye abayifuza kugaragara cyane no kwitabwaho ndetse baboneke nkabasumba abandi.

Mukuru wa meme

Uru ni urutoki rujyaho impeta isobanura ko umuntu yarangije kugira uwo ahitamo akamwegurira ubuzima bwe bwose ngo babusangire.

Ikaba yambara umuntu washyingiwe cyangwa se wihaye Imana. Ni urutoki bambikaho impeta yisezerano.

Ibi byakomotse muri Misir (Egiputa) ya kera aho bahisemo ikiganza k’ibumso kubera ko ikiganza k’iburyo kuri benshi gikora akazi kenshi kandi akibumso ntigakoreshwe cyane.

Agahera (Meme)

Uru ni urutoki rukunda kuba rwegereye urururi iruhande, kwambara impeta ahangaha bikaba bivuga ko ufite undi ukugaragiye mu mibanire yawe n’abandi cyangwa se ufite imbogamizi z’igitsina uri cyo, bisobanura ko kandi nta kizere wifitiye.

Ku ntoki zose

Ibi bisobanura ko nta mutekano ufite, cyangwa se ko utagaragara uko utifuzaga kuba wagaragara, abandi bakubona uko wowe utari.

Nk’uko bigaragara rero, si byiza gushyira impeta aho wiboneye kuko ishobora gutanga amakuru anyuranye n’ay’ukuri abantu bikaba byatuma banakwibeshyaho cyangwa bakwibazaho.

By: Vainqueur Mahoro

Twitter
WhatsApp
FbMessenger