AmakuruAmakuru ashushye

Ibyo Jay Polly yakomojeho nyuma yo gusohoka muri Gereza ya Mageragere

Tuyishime Joshua wamenyekanye mu muziki Nyarwanda nka Jay Polly yasohotse muri gereza kuwa Kabiri taliki ya 1 Mutarama 2019, nyuma y’igihe kingana n’amezi atanu yari amaze afungiye muri gereza ya Nyarugenge iri Mageragere.

Ahagana mu masaaha y’igitondo nka saatatu n’igice nibwo umuraperi Jay Polly yasohotse muri gereza yakirwa n’ibyamamare bitandukanye harimo Badrama ukuriye The Mane,umuhanzi Edouce n’abandi barimo umugore we Sharifa ndetse n’umwana wabo babyaranye.

Uyu muraperi yagaragaje ibyishimo bidasanzwe nyuma yo kurenga amarembo ya gereza asatira aho bagenzi be bari bamutegerereje ari nako avuga ko kuba muri gereza ntacyiza kibirimo yagize ati”Hariya habolo siheza kabisa”.

Jay Polly yavuze ko hari byinshi yigiye muri gereza kuburyo byamufashije kugira igitekerezo cyo kugira umushinga ategura wo kurwanya ibiyobyabwenge kumugaragaro nyuma yo kubona ko gereza yakira kenshi urubyiruko kandi akenshi ruzira ibiyobyabwenge.

Ikindi uyu muhanzi yagarutseho nuko yemeza ko yahindutse yizeza abakunzi be kubona Jay Polly mushya, yavuze ko n’ubwo atahindukiye muri gereza gusa, hari ibyo yakuyemo byamufashije gufata icyemezo gihamye.

Uyu muraperi yavuze ko avuye muri gereza ntakibazo nagito afite ndetse anishimira kuba yasanze umugore we n’umwana ari bazima ntakibazo bafite.

Ati “Burya baravuga ngo ‘ikitakwishe kiragukomeza’, kuba umugore wanjye ntacyo yabaye, nanjye nkaba naraje hano, simbe mparwariye, simbe mpapfiriye, hari byinshi. Ikitakwishe kiragukomeza.”

Uyu muhanzi yanahakanye amakuru avuga ko afitanye ibibazo n’umugore we, avuga ko byinshi bitabura kuvugwa ariko ko ukuri nya kuri ari uko umuntu yivugiye ku giti cye.

Yagize ati “Umva, havuzwe byinshi,ibivugwa ni byinshi, ariko iby’ukuri ni iby’umuntu yivugiye. Nta kibazo mfitanye n’umugore wanjye, ari hano, ni mwiza kandi ndamukunda.”

Jay Polly ntiyigeze agira ubwigunge muri gereza kuko yakomeje kubaho mu buzima bw’abahanzi afatanyije na Gisa Cy’inganzo yasanzemo, bakazajya bahuriza hamwe umugambi bagataramira abandi bagororwa.

Jay Polly yasohokanye ibyishimo
Yakiriwe n’umugore we n’umwana wabo
Jay Polly yakiriwe n’ibyamamare bitandukanye

Yakiranye umwana we ibyishimo
Twitter
WhatsApp
FbMessenger