AmakuruAmakuru ashushye

Ibyihariye kuri “Wagner Group” abacancuro ba Putin bazonze Ukraine

“Wagner Group” abacancuro b’inkorakoro, abakomando kabuhariwe bakorera Uburusiya bari muri Ukraine ihanganye n’icyo gihugu mu ntambara itoroshye, ni bamwe mu bakomeje kumvikana cyane mu ntambara.

Aba barwanyi kandi ntiwabura kuba hari uko ubazi, niba waragiye ukurikiranira hafi intambara zo muri Syria, Libya na Repubulika ya Centrafrique, na Mali, nta kabuza izina ‘Wagner Group’ si rishya mu matwi yawe kubera inshuro ryagiye rivugwa.

Ni umutwe bivugwa ko uri no muri Ukraine mu rugamba u Burusiya buhanganyemo n’iki gihugu.

Bivugwa ko wiganje mu Burasirazuba mu gace ka Donbas, aho urwana ku ruhande rw’abaharanira ko iki gice cyibohora kuri Ukraine.

Hari n’amakuru yagiye atangazwa ko bamwe mu basirikare b’uyu mutwe boherejwe i Kiev bahawe ubutumwa bwo kwivugana Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy.

Wagner Group yatangijwe na Dmitry Utkin, wahoze ari mu mutwe udasanzwe w’igisirikare cy’u Burusiya (Special Forces).

Raporo nyinshi za Loni ntizihwema kwikoma aba barwanyi zibashinja ibikorwa byinshi bijyanye no guhonyora uburenganzirabwa muntu nko kwica abasivili, gusahura n’ibindi.

Uyu mutwe watangiye kumenyekana mu 2014 ubwo u Burusiya bwafataga agace ka Crimea kari nk’ubutaka bwa Ukraine.

Umuherwe witwa Yevgeny Prigozhin bivugwa ko ari inshuti ya hafi ya Perezida Putin ni we ushyirwa mu majwi cyane nk’umuterankunga mukuru wa Wagner.

Prigozhin yakuye umutungo we mu bucuruzi bwa restaurant na hotel. Akunze kwitwa “umutetsi wa Putin” kuko Putin amaze igihe kinini arira muri restaurant ze.

Umubare munini w’abasirikare bakorera Wagner ni Abarusiya, hari n’abandi ikura mu bihugu bitandukanye nka Syria, Libya, Sudan n’ibindi.

Bivugwa ko Leta y’u Burusiya ikoresha Wagner Group mu kubungabunga inyungu z’u Burusiya mu mahanga, kubera ko byoroshye guhakana uruhare rwa Leta mu bikorwa by’uyu mutwe.

Ibi ni ukubera ko mu busanzwe Itegeko Nshinga ry’u Burusiya ritemera imitwe yigenga ya gisirikare nka Wagner. Bisobanuye ko n’ubwo habaho imikoranire, yaba mu bwiru.

Ibi byumvikana ko hari amayeri ahambaye akoreshwa kugira ngo uyu mutwe ukusanye abacancuro imbere no hanze y’igihugu.

Abawurimo bivugwa ko bahembwa hagati ya 2.650 $ ndetse ko bagenerwa uduhimbazamusyi bitewe n’ibikorwa.

Abayobozi bakuru bo bahabwa amafaranga akubye incuro eshatu ahabwa abasirikare basanzwe. Uyu mushahara uruta uwo abari mu gisirikare cya leta bahembwa.

Wagner Group iri mu bihugu byinshi byiganjemo ibya Afurika

Uretse kuba muri Syrie na Ukraine, Wagner ifite ibirindiro mu bihugu bitandukanye bya Afurika nka Centrafrique.

Izi ngabo kandi zagaragaye muri Mali, Sudani, Madagascar na Libya aho barwanaga ku ruhande rwa Gen. Khalifa Haftar.

Hakekwa ko Leta z’ibi bihugu ziha ba nyiri Wagner amasoko yo gucukura amabuye y’agaciro maze na bo bakayicungira umutekano.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger