AmakuruImikino

Ibyahishuwe: Uko ruswa yatumye Kylian Mbappe adakinira Cameroon

Wilfried Mbappe, umubyeyi wa Kylian Mbappe usanzwe ari umukinnyi ngenderwaho muri Paris Saint Germain ndetse no mu kipe y’igihugu y’Ubufaransa Les Bleus, yahishuye uko ruswa yatumye umuhungu we adakinira ikipe y’igihugu ya Cameroon none akaba ari umwe mu bahetse Ubufaransa.

Mu itangazo uyu musaza yashyize ahagararagara nyuma gato y’uko Ubufaransa bwegukana igikombe cy’isi, yavuze ko yifuzaga y’uko Mbappe akinira Cameroon gusa kubera umurengera w’amafaranga ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Cameroon ryamuciye kandi adashobora kuyabona, byarangiye Mbappe adakiniye iki gihugu giherereye muri Afurika yo hagati.

Ati”Bigitangira, nifuzaga ko umuhungu wanjye akinira Cameroon, gusa umwe mu bayobozi b’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Cameroon banciye amafaranga ntashoboraga kubona ngo akine.”

Mbappe mukuru akomeza avuga ko kugira ngo umuhungu we akinire Ubufaransa nta n’icy’atanu Abafaransa bigeze bamuca.

Ku myaka 19 ye y’amavuko, Mbappe ni umwe mu bagize uruhare rukomeye ngo Ubufaransa bwegukane igikombe cy’isi cyo mu Burusiya aho yatsinzemo ibitego 4 harimo n’icyo yatsinze ku mukino wa nyuma Ubufaransa bukina na Croatia.

Hejuru y’ibi yanaciye agahigo ko kuba umukinnyi wa kabiri utarageza ku myaka 20 wegukanye igikombe cy’isi ndetse akanatorwa nk’umukinnyi mwiza ukiri muto, nyuma y’umwami wa Ruhago Pele.

Mu gihe hakivugwa ruswa ikomeye mu ihamagarwa ry’abakinnyi mu makipe y’ibihugu bya Afurika, Mbappe asanga bidakwiye y’uko abakinnyi bagira icyo bahabwa ngo kuko ari iby’agaciro gakomeye kwitangira igihugu cyawe.

Uyu mwana ukomoka muri Cameroon ni n’umunyamutima mwiza, bijyanye n’uko amafarnga yakoreye mu gikombe cy’isi yahisemo kuyakoresha ibikorwa by’urukundo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger