AmakuruImikino

Ibya Jose Mourinho na Manchester United bishobora kurangira muri iki cyumweru

Jose Mourinho utamerewe neza na gato muri Manchester United ibye n’iyi kipe bishobora kurangirana n’iki cyumweru nk’uko ikinyamakuru The Mirror cyabyanditse.

Iki kinyamakuru kivuga ko abenshi mu bakinnyi n’abayobozi ba Manchester United bafite ikizere cy’uko uyu mutoza ukomoka muri Portugal ashobora kwirukanwa mu mpera z’iki cyumweru.

Igitutu kuri Mourinho cyabaye kinshi kuva ku mugoroba w’ejo ku wa gatandatu, nyuma yo gusebera imbere ya West Ham yatsinze Manchester United ibitego 3-1.

Mu gihe iyi kipe y’i Manchester ku munsi w’ejo yari yahakanye amakuru avuga ko iri mu biganiro na Zinedine Zidane, ikinyamakuru Daily Mail cyanditse ko ubwo abakinnyi n’abayobozi ba Manchester United bari muri gareyamoshi bava i Londres ku munsi w’ejo, ngo baganiriye ku hazaza h’umutoza Jose Mourinho birangira bemeranyije y’uko agomba kwirukanwa.

Gutsindwa na West Ham byatumye Manchester United ifata umwanya wa 10 ku rutonde rwa shampiyona aho irushwa amanota 9 yose na Manchester City ya mbere.

Cyakoze cyo andi makuru avuga ko abenshi mu bakinnyi ba Man United bifuza ko Mourinho atirukanwa, ukuyemo Paul Pogba, Lindelof, Matteo Darmian na Luke Shaw.

Ibi binyamakuru kandi byanditse ko umutoza Mourinho yasigaye i Londres nyuma yo kubona ko igitutu gikomeje kumubaho kinshi.

Abakurikiranira hafi ibyo muri Manchester, bemeza ko umwuka mubi uri hagati y’uyu mutoza na Paul Pogba ari wo ukomeje gutuma iyi kipe ifite ibikombe byinshi irindimuka.

Rio Ferdinand ufatwa nk’umwe mu bakinnyi beza iyi kipe yagize mu mateka yasabye abakinnyi n’umutoza Jose Mourinho guhagarika Intambara y’amagambo ahubwo bagashyira hamwe.

Uyu mugabo we n’ubwo atabyerura asanga umutoza Mourinho agomba kuva mu kipe, ngo kuko nta wifuza ko ibihe Manchester United irimo bikomeza.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger