AmakuruImyidagaduro

Ibitaro byitiriwe umwami Faisal byavuze ku kurangarana DJ Miller bikamuviramo urupfu

Ubuyobozi bw’ibitaro byitiriwe Umwami Faisal bwanyomoje amakuru yakomeje guhwihwiswa ko urupfu rwa DJ Miller rwaba rwaraturutse ku burangare bw’abaganga.

Nyuma y’uko Karuranga Virgille uzwi nka DJ Miller yitabye Imana kuri iki Cyumweru tariki 05 Mata 2020, hari amakuru yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga hari abavuga ko yaba yazize kutitabwaho n’abaganga nk’uko bikwiye.

Kuri uyu wa Mbere tariki 06 Mata 2020 Ubuyobozi bw’Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal bwasohoye itangazo ryamagana aya makuru bwemeza ko bwamitayeho uko bari bashoboye.

“Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal biranyomoza ibihuha bikwirakwizwa hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga ku rupfu rwa nyakwigendera Virgile wari uzwi nka DJ Miller ko atitaweho uko bikwiye. Ubuyobozi bw’ibitaro buremeza ko yahawe ubuvuzi bwose bushoboka bujyanye n’uburwayi yari afite.”

Ibi bitaro kandi byifurije umuryango wa nyakwigendera gukomera muri ibi bihe bitoroshye.

Biteganyijwe nyakwigendera DJ Miller azashyingurwa kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Mata 2020 mu irimbi rusange rya Rusororo agaherekezwa n’abantu icumi kubera icyorezo cya Coronavirus kiri mu Rwanda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger