AmakuruImikinoUrukundo

Ibintu bitangaje wamenya kuri Maria Zulay umugore wa Paul Pogba

Paul Labile Pogba w’imyaka 28  umwe mubakinnyi beza Isi ifite kuri ubu , ni umugabo w’ubatse ufite umwana umwe witwa Labile Shakur Pogba yabyaranye na Maria Zulay Salaues.

Uyu Maria Zulay umukobwa ukomoka muri Amerika y’amajyepfo mu gihugu cya Bolivia ntabwo azwiho byinshi nubwo   yabaye Miss kandi akaba n’umunyamideli umaze kubakwa ibigwi.

Gusa ikizwi cyane na benshi ni uko ari umugore wa Paul Pogba, icyamamare muri ruhago ukinira ikipe ya Manchester United, n’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa.

Muri 2012, yatorewe kuba Miss Expobelleza. Muri 2013 yabaye umuvugizi wa Ipanema Sandals. Mu buzima bwe bwose bwo kwerekana imideli, ntabwo yari azwi nk’iki gihe kubera ari umugore wa Pobga.

Atari yahura na Paul Pogba yari afite umutungo ungana na Miliyoni y’amadorali. Maria Zulay w’imyaka 27 y’amavuko, yakuriye mu muryango w’abakirisitu, aza guhinduka Umuyisilamu kubera yahinduwe n’umugabo we Pogba.

Maria Zulay Salaues, mu mwaka umwe gusa yamenyanye na Pogba bahise babana., aba bombi bakab barahuye muri 2017 bahurira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubwo Pogba yitabiraga igikombe mpuzamahanga cya Shampiyona (ICC), aho icyo gihe Maria Zulay Salaues yari umunyamideli ukomeye uba muri Amerika ariko ukomoka muri Bolivia.

Maria Zulay kubera ko yari afite akazi muri kompanyi y’imideli mu mujyi wa Miami ntiyakunze kugaragara cyane mu mikino Manchester United yakinaga muri Premier League gusa yafataga umwanya akajya gusura umukunzi we Pogba.

Maria Zulay Salaues yari asanzwe afite ishyaka ryo kwamamara mu kumurika imideli hirya no hino ku Isi, ariko yahisemo kuva mu gihugu cye yimukira muri Amerika kuzamura impano ye kugira ngo akabye inzozi ze, maze ajya gutura mu mujyi wa Miami.

Mu 2019 uyu Maria Zulay utarakunze kugaragaza umubano we na Pogba ku mbuga nkoranyambaga yamaze igihe yarafunze konti ye kuri Instagram nyuma agarukana amazina mashya yitwa Maria Zulay Pogba Salaues. Nyuma yaje no gusangiza amafoto y’ubukwe bwabo bwabereye i Paris.

Kenshi mu biruhuko Pogba udakunda gushyira amafoto y’umukunzi we kuri Instagram n’izindi mbuga akoresha akunze kuba yibereye muri Bolvia aho aba yasuye umuryango w’umukunzi we.

Uyu Maria Zulay kubijyanye n’amashuri yize ntibizwi neza gusa ikizwi ni uko yize muri kaminuza y’igisha ubukungu ya School of Bolivia University,  nyuma y’igihe gito aza kubona bitari kumushobokera ahita ava mu ishuri atangira kwikorera ajya mu bijyanye n’imideli.

Uyu mukobwa wavutse mu 1994 avukira mu mujyi witwa  Robore. muri Bolivia akunda guteka cyane gusa indyo akunda ni iyo muri Mexique  , abakinnyi bafilime akunda harimo Johnny Depp na Natalie Portman. Umunyamuziiki akunda ibihangano bye ni  Taylor Swift ., imymaboro akunda kwambara ni Chanel, Louis Vuitton, Tarte, Gucci, na Nars . Akunda ibara ritukura kubijyanye n’imbuga nkoranyambaga akunda gukoresha cyane  Instagram kurusha izindi.

Yavukiye anakurira mu muryango w’Abakristu ariko yaje guhinduka umuyisilamu asaga umugabo we mu idini ya Islam

Aba bombi bahuye mu mpeshyi ya 2017 ubwo ikipe ya Manchester United yari muri Amerika mu mikino mpuzamahanga ya  International Champions Cup (ICC)
Mara Zulay ari kumwe na nyina wa Pogba , iyi ni imwe mu mafoto yasakaye cyane mu gihe cy’igikombe cy’Isi cya 2018
Aba bombi bafitanye umwana umwe bibarutse mu 2019, mu kiganiro Pogba yigeze kugirana Les Figaro yatangaje ko yifuza kuzabyara abana benshi
Pogba na Maria Zulay bakina n’umwana wabo

Twitter
WhatsApp
FbMessenger