AmakuruAmakuru ashushyePolitikiUbukungu

Ibihugu 44 ni byo byemeje ishyirwaho ry’isoko rusange rya Afurika

Ibihugu mirongo ine na bine (44) bihuriye mu muryango wa Afurika yunze ubumwe AU ,ni byo byashyize umukono ku masezerano yemeza ishyirwaho ry’isoko rusange rya Afurika gusa ibi bihugu byose ntibyabashije kumvikana ku ngingo zishyiraho urunjya n’uruza rw’abantu muri ibi bihigu dore ko iyi ngingo yasinywe n’ibihugu 27 gusa.

Umuhango wo gusinya aya masezerano ashyiraho iri soko rusange rya Afurika yabereye muri Kigali Convention Center  uyoborwa  na Namira Negm ushinzwe amategeko muri AU(Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe), umukuru w’igihugu wabimburiye abandi mu gisinya aya masezerano ni Perezida Mahamadou Issoufou wa Niger ari na we urangaje imbere iyi gahunda y’isoko rusange, nyuma ye hakurikiye Perezida Paul Kagame wakiriye iyi nama akaba ari na we  uyoboye AU muri uyu mwaka wa 2018.

Moussa Faki Mahamat Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ageza ijambo kubari bitabiriye uyu muhango   yagize ati “Uyu munsi ni uw’amateka. Nyuma ya Addis Ababa muri Gicurasi 1963, Abuja muri Kamena 1991, Durban muri Nyakanga 2002, Kigali muri uku kwezi kwa Werurwe ishyize indi ntambwe ku rugendo rwacu rugana ku kwishyira hamwe gusesuye n’Ubumwe. “

Perezida Mahamadou Issoufou wa Niger , Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Perezida wa Tchad, Idriss Déby Itno, Perezida Joao Manuel Gonçalves wa Angola, Faustin-Archange Touadéra wa Repubulika ya Centre Afrique, Azali Assoumani w’Ibirwa bya Comoros, Denis Sassou-Nguesso wa  Congo Brazzaville ,  aba bose basinye ku masezerano ashyiraho isoko rusange, ingingo zishyiraho urujya n’uruza rw’abantu na ‘Kigali Declaration’(inyandiko y’ibyemerejwe i Kigali) .

Gusa hari ibihubu bitashyize umukono ku ngingo zemeza urujya n’uruza rw’abantu Djibouti, Ghana,Tunisia, Repubulika ya Sahara, Algeria, Maroc, Tunisia, Cabo Verde, Libya, Mauritius, Ethiopia na Misiri.Ibihugu byo mu karere nka Tanzania, Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byasinye izi ngingo a zose. Ibihugu bitasinye kuri aya masezerano  birimo u Burundi butari buhagarariwe muri iyi nama, Nigeria, Guinee Bissau, Sierra Leone na Eritrea

Abaje bahagarariye ibihugu byabo bagombaga gushyira umukono ku masezerano ashyiraho isoko rusange, ingingo zishyiraho urujya n’uruza rw’abantu n’inyandiko y’ibyemerejwe i Kigali cyangwa Kigali Declaration (yemejwe n’ibihugu 43), bigakorwa mu ndimi enye zemewe muri uyu muryango AU.

Perezida  w’u Rwanda Paul Kagame wari wakiriye iyi nama yabwiye abakuru b’ibihugu byayitabiriye ko muri uku gusinya basezeranyije Abanyafurika uburumbuke kuko mu gushyiraho Isoko Rimwe ndetse no kubemerera gutembera ku mugabane wabo ntacyo bishisha, ari guharanira ubuhahirane ‘bw’iby’iwacu muri Afurika’.Yagize ati  “Icyo duharanira hano ni agaciro n’imibereho myiza by’abaturage bacu, ari abahinzi, abikorera, ba rwiyemezamirimo, urubyiruko, abagore n’abandi.”

Amwe mumafoto y’abaje bahagarariye ibihugu bitandukanye bigize uyu muryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Perezida Mahamadou Issoufou wa Niger, ashyira umukono ku masezerano
Perezida Paul Kagame unayoboye uyu muryango wa Afurika yunze ubumwe AU uyu mwaka 2018 ashyira umukono ku masezerano
Perezida wa wa Congo Brazzaville , Denis Sassou-Nguesso ashyira umukono ku masezerano ashyiraho isoko rusange

Uganda yari ihagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Sam Kutesa

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger