AmakuruImikino

Ibihano Sergio Ramos yafatiwe muri UEFA Champions league byongerewe

Myugariro Sergio Ramos usanzwe ari kapiteni wa Real Madrid, ntazagara mu mukino ubanza wa 1/4 cy’irangiza cya UEFA Champions league mu gihe ikipe ye yaba ihageze kubera ibihano yafatiwe na UEFA byongerewe.

Kuri uyu wa kane ni bwo impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru i Burayi UEFA yatangaje ko yongereye umukino umwe ku yo Ramos yari yarahagaritswe, nyuma y’ikarita itukura uyu musore yihesheje ku bushake mu mukino ubanza wa 1/8 cy’irangiza Real Madrid yatsinzemo Ajax 2-1.

Ikarita ya mbere y’umuhondo Ramos yaherewe muri uyu mukino yari ihagije ngo asibe uwo kwishyura kuko yari yujuje abiri y’umuhondo, gusa aza guhabwa indi yatumye yuzuza amakarita atatu.

Iyi karita yatumye ibihano bye byiyongera yayeretswe ku munota wa 89 w’umukino kubera ikosa yari amaze gukorera kuri Kasper Dolberg.

Nyuma y’umukino Ramos yabwiye itangazamakuru ko ikosa yakoze yari arigambiriye.

Ati”Mu by’ukuri nkurikije ibyabaye, naba mbeshye ndamutse mvuze ko ibyo nakoze atari ibintu nari napanze. Ntabwo ari ugutesha agaciro uwo muhanganye, gusa rimwe na rimwe haba igihe bibaye ngombwa ko umuntu afata icyemezo ari na byo nakoze.”

Mu gihe Real Madrid yaba idasezereye Ajax Amsterdam ngo ikomeze muri 1/4 cy’irangiza cya UEFA Champions league, umukino Kapiteni wayo Sergio Ramos yahagaritswe yazawuheraho mu mikino ya Champions league y’umwaka utaha.

Sergio Ramos ahanganye na Dusan Tadic wa Ajax.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger