Utuntu Nutundi

Ibigwi n’amateka y’icyamamare Robert Downey Jr uzwi nka Ironman wagize isabukuru

Robert Downey Jr uzwi nka Ironman yavutse taliki 04 Mata 1965 yujuje imyaka 53 uyu munsi akaba umukinnyi wama Film ndetse n’umuririmbyi wumunyamerica, Robert Avuka kuri Robert Downey Sr akaba umwanditsi ndetse n’umuyobozi w’amafilime na Mama we Elsie Downey nawe akaba umukinnyikazi wa Filime.

Robert yavukiye Manhattan I New York muri Leta zunze ubumwe za Amerika , Robert na Mushiki we Allyson Downey batangiye kugaragara muri filime ndetse n’ubundi buhanzi bakiri bato.

Robert Filime yambere yayikinnye afite imyaka5  mu 1970 aho yakinnye muri Filime yitwa Pound yayobowe na Papa we, ubwo yari akibyiruka yatangiye kumenyekana binamwerekeza kujya kwiga mubijyane n’ubuhanzi mbere yuko yimukira i California hamwe nababyeyi be. Se na nyina ba Robert batandukanye mu 1978 ariko agumana na Papa we,  ku buryo mu 1982 yajyanywe mw’ishuri ryisumbuye rya Santa Monica aho yakurikiranye ibijyanye no gukina ama filime.

yagiye agaragara muri Filime zitandukanye nka Tuff Turf, weird science, wonder boys , Iron Man ,  Avengers ndetse n’izindi nyinshi zagiye zimenyekana mu myaka yashize,  mu 1992 yashyizwe mu bahataniraga ibihembo bya British Academy anatsindira igihembo cy’umukinnyi witwaye neza.

Ikindi kandi wamenya  n’uko Se wa Robert yari umunywi wibiyobyabwenge ku buryo bukomeye biza no gutuma n’umuhungu we abyinjiramo akiri muto bituma atangira gukora ibikorwa bibi , kuva mu 1996 kugera mu 2001 yatangiye guhura n’ibibazo bijyanye n’ibiyobyabwenge byatumye anafugwa , mu 2004 yaje kujya mu muziki aho yenamuritse umuzingo we wa mbere witwa “The Futurist. Ikindi n’uko mu 2008 Downey yaje mu bantu 100 bafite ubushobozi  bwo guhindura ibintu bimwe na bimwe hano ku Isi.

Robert Downey Jr ufatwa nk’umwe mu bakinnyi bubashwe muri Hollywood,  kuva mu 2012 kugera mu 2015 yaje mu bakinnyi bahembwa amafaranga menshi muri Hollywood aho yinjije miliyoni 80 z’amadorari hagati ya Kamena 2004 na Kamena 2015. Robert anafite ikompamyi afatanyije n’umugore we Susan  yitwa Downey Production.

 

Uwineza Josiane @Teradignews.rw

Twitter
WhatsApp
FbMessenger