AmakuruUbukungu

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byongeye gutumbagira mu Rwanda

Ejo kuwa Kane taliki ya 9 Kamena 2022, Leta y’u Rwanda yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli aho byiyongereyeho amafaranga ari hejuru y’ijana mu Rwanda ikaba yigomwe amafaranga y’u Rwanda saga miliyari 44 kugira ngo ubukungu bw’Igihugu bugume hamwe.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr. Nsabimana Ernest yavuze ko litiro ya lisansi yageze ku mafaranga y’u Rwanda 1,460 ivuye ku mafaranga 1,359. Bivuze ko habayeho inyongera y’amafaranga 101 mu gihe iyo hatabaho nkunganire ya Leta inyongera yari kugera ku mafaranga 317.

Ni mu gihe kuri Mazutu litiro yashyizwe ku mafaranga y’u Rwanda 1,503 ivuye ku mafaranga 1,368 hiyongereyeho amafaranga 135 mu gihe yari kugera ku mafaranga 351.


Minisitiri w’Ibikorwa Remezo yavuze ko impinduka zabaye zijyanye n’ihindagurika ry’ibiciro ku isoko mpuzamahanga. Ibiciro byari bihari byarangiranye n’ukwezi kwa Gicurasi.

Leta yigomwe umusoro kugira ngo ibyo biciro bidakomeza kuzamuka, ndetse tuzi ko muri aya mezi abiri yashize Leta hari amafaranga yashyizemo ya Nkunganire aho yigomwe imisoro myinshi ikomoka kuri ibyo bicuruzwa kugira ngo icyo giciro kidakomeza gutumbagira.

Yakomeje agira ati: “Muri aya mezi abiri ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byaratumbagiye cyane kubera ko uko intambara ya Ukraine n’u Burusiya ikara ni ko ibihugu by’I Burayi bigorwa no kujya gushakayo ibikomoka kuri peteroli.”

Yavuze ko iyo hataza kubaho nkunganire ya Leta Mazutu yari kuba yageze ku mafaranga y’u Rwanda 1,719 mu gihe Lisansi yo yari kugera ku mafaranga 1,676.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger