AmakuruAmakuru ashushye

I Gicumbi hagaragaye batandatu banduye Coronavirus

Ibitaro bya Byumba byatangaje ko mu karere ka Gicumbi hamaze kuboneka abantu batandatu barwaye coronavirus barimo umuyobozi wa I&M ishami rya Byumba n’umushoferi utwara imodoka y’iyi banki.

Umuyobozi w’ Ibitaro bya Byumba Corneille Ntihabose yatangarije kuri Radio Ishingiro ko bamwe mu banduye iyi virus bamaze kujyanwa ku bitaro bya Kanyinya ahavurirwa abanduye iyi virusi mu Rwanda, mu gihe ikipe y’ibi bitaro bya Byumba ikomeje gushaka abahuye n’aba barwayi batandatu.

Dr Ntihabose arashishikariza abahuye n’aba bantu banduye ko bahamagara nimero yabigenewe bakimenyekanisha kugira ngo bavurwe.

Ati “Ikintu kiza kubaho mu karere ka Gicumbi ni uko umuntu wese wahuye n’aba bantu banduye araza gushyirwa mu kato.
Icyorezo nk’iki giteye ubwoba kica abantu buri munsi hari ibyo ikiganga kivaho. Ibyo kuvuga ibanga rya muganga ubu ni ubuzima bw’abaturage miliyoni 12 ziri mu ntoki zacu ntabwo ari ubuzima bw’umuntu witwa Corneille, umuyobozi w’ibitaro bya Byumba, nimba yanduye yanduye kandi bigomba kumenyekana”

Yakomeje agira ati “Ntihagire umuntu uza kutubwira ngo twatangiye kwica amabwiriza ya kiganga. Ubu tumaze kugira abantu batandatu, umuntu umwe twagize byabaye amahire twamuvanye ku mupaka wa Gatuna, yari yaragize ingendo zo mu karere, turamufata tumushyira mu kato k’iminsi 14, tumaze kumupima aza kubonekamo buno bwandu, abantu bahuye nawe ni bake cyane abo twafashe ni abamutekeraga”

Dr Ntihabose yakomeje avuga ko abantu barwaye ari umuryango w’umuyobozi wa I&M bank ishami rya Byumba, asaba abahuye n’uyu muryango ko bakwigaragaza bagakurikiranirwa hafi.

Uyu muyobozi yavuze ko undi wanduye iyi virusi ari umugabo witwa Gatoto utwara imodoka ya I&M asaba abayuye n’uyu mushoferi ko bahamagara ibitaro bya Byumba bagashyirwa mu kato bazapimwa bagasanga ari bazima bagataha baba baranduye bakavurwa.

Yasabye abahuye n’aba bantu kutagira impungenge ko nibabajyana mu kato muri hoteli bazabishyuza ababwira ko fagitire zose z’abantu bari mu kato n’abari kuvurwa zishyurwa na Leta.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger