AmakuruUtuntu Nutundi

Huye; Umugore yakubitiye iz’akabwana umugabo we mu nzira bitangaza benshi

Ku mbuga nkoranya mbaga hari gukwirakwira amashusho y’umugore uri gukubita umugabo mu nzira bikaba byaje kumenyekana ko ari mu karere ka Huye mu murenge wa Huye.

Umugore bakunze kwita Nyirambegeti utuye mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, yakubitiye mu nzira umugabo we, amuziza ko yavuye mu rugo atamubwiye kandi yari amaze igihe amwihanangirije.

Ku Cyumweru tariki ya 9 Kanama 2021, nibwo uyu mugore yakubitiye umugabo mu Mudugudu wa Kabutare mu Murenge wa Huye mu buryo bukomeye, nyuma y’aho bahuriye mu nzira.
Amakuru avuga ko n’ubusanzwe umuryango w’aba bantu ubana mu makimbirane ndetse hatagize igikorwa uyu mugore ashobora kuzica umugabo we bitewe n’uko ahora amukubita.
Umwe mu batanze amakuru yagize ati “Bahora barwana ariko urebye umugore asa nk’aho arusha umugabo we ingufu kuko uko barwanye ni we umunesha.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rukira aya makimbirane yabereyemo, Nsanzimana Gad, na we yemeye ko uyu mugore yakubise umugabo we ariko avuga ko badatuye muri aka gace.

Ati “ Amakuru tumaze kumenya n’uko bariya bantu atari ari abo mu Kagari kacu ahubwo uriya mugore ni we uhavuka mu Mudugudu wa Kubutare ari na ho ikibazo cyabereye gusa uko nayumvise bivugwa ko bari barimo gutaha i Mbazi aho batuye ariko ngo mu mirwanire yabo bashobora kuba bari basinze. Ayo makuru ni yo nahawe; ni bwo ngo umugore yakubise umugabo.”

Yongeyeho ko muri aka gace hakunze kugaragara amakimbirane ahanini ashingiye ku mitungo ku buryo usanga bamwe mu bashakanye bakunda kurwana bapfa imikoreshereze yayo.

Gusa nyuma y’aho ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bumenyeye aya makuru y’iri hohotera uyu mugabo yakorewe, bubinyujije kuri Twitter bwavuze ko bugiye gukurikirana iki kibazo.

Kumenyesha

Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Hamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour

Twitter
WhatsApp
FbMessenger