Amakuru

Huye: Ibisambo 2 byarashwe bigerageza kwiba ahari gukorerwa umuhanda

Mu ijoro ry’ejo ku wa kane, mu Kagari ka Shyembe mu Mudugudu wa Kagoma mu Murenge wa Maraba, harasiwe abajura babiri barapfa ubwo bageragezaga kwiba aho Abashinwa bari gukora umuhanda uva i Huye ujya  mu karere ka Nyamagabe.

Amakuru avuga ko itsinda ry’abajura batandatu bageze aho Abashinwa baciye ingando biba ingunguru eshanu, fer à béton na sima banatema abazamu batatu bari bahari barabakomeretsa.

Umuzamu umwe batabonye ni we wahise ahamagara inzego z’umutekano zihita zitabara hamwe n’abanyerondo. Zihageze bashatse kuzirwanya bifashishije ibikoresho bari bitwaje ari nako bagerageza kwiruka, babiri muri bo bararaswa abandi bane batabwa muri yombi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Emmanuel Kayigi, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ati “Batemye abazamu batatu ariko hari umwe wabihishe atanga amakuru kuri telefone, abaturage n’abanyerondo barabagota. Bari bamaze kwiba ingunguru eshanu, fer à beton na sima ariko urebye bari bafite intego yo kwiba utumashini dutsindagira umuhanda.”

Magingo aya abakomeretse bari kuvurirwa ku Kigo Nderabuzima cya Maraba. Ubuyobozi n’inzego z’umutekano baramukiye mu nama bashishikariza abaturage gukomeza kugira uruhare mu kwicungira umutekano mu gihe mu Ntara y’Amajyepfo hakunze kuvugwa ibikorwa by’ubujura bya hato na hato.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger