AmakuruImikino

Hitimana Thierry yatsinze umukino we wa mbere nk’umutoza wa Simba SC

Ikipe ya Simba Sports Club yo mu gihugu cya Tanzania, yatsinze umukino wa mbere iri kumwe n’Umunyarwanda Thierry Hitimana nk’umutoza wayo mukuru.

Byasabye Simba kwiyuha akuya kugira ngo ibashe gutsinda igitego 1-0 Polisi Tanzania bari bahuriye mu mukino w’umunsi wa kane wa shampiyona ya Tanzania.

Ni umukino wa mbere iyi kipe yakinaga itozwa na Thierry Hitimana nk’umutoza wayo mukuru, nyuma yo gutandukana n’Umufaransa Didier Gomes da Rosa.

Igitego cyo ku munota wa 90 w’umukino cyatsinzwe kuri penaliti n’umunye-Zambia Rally Bwalya, ni cyo cyafashije Simba gukura amanota atatu kuri Polisi Tanzania itari yagatakaje umukino n’umwe.

Ni nyuma y’ikosa rikomeye ryari rimaze gukorerwa ku munye-Ghana Bernard Morrison ryanasize myugariro wa Polisi yeretswe ikarita itukura.

Mbere y’aho Meddie Kagere wari wongeye kugirirwa icyizere cyo kubanza mu kibuga yari yatsindiye Simba igitego cy’umutwe, gusa umusifuzi wo ku ruhande yemeza ko uyu rutahizamu w’Amavubi yari yaraririye.

Gutsinda uyu mukino byatumye Simba igifite umukino w’ikirarane igira amanota arindwi, irushwa abiri na Polisi Tanzania cyo kimwe na Young Africans ziyiri imbere.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger