AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Haruna Niyonzima yatandukanye na Simba Sports Club

Umunyarwanda Haruna Niyonzima usanzwe ari kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, yatandukanye n’ikipe ya Simba SC yo muri Tanzania nyuma y’imyaka y’imyaka ibiri yari amaze ayikinira.

Ku wa 17 Kamena ni bwo uyu mukinnyi ukomoka i Rubavu yerekeje muri Simba SC, nyuma yo gutandukana na mukeba wayo Young Africans yari amazemo imyaka irindwi.

Nyuma yo gufasha ikipe ya Simba kwegukana ibikombe bibiri bya shampiyona ya Tanzania no kwitwara neza mu mikino ya CAF Champions league y’uyu mwaka, Haruna Niyonzima yemeje ko yamaze gutandukana n’iyi kipe.

Yemeje aya makuru abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, anizeza abakunzi be ko igihe nikigera azabatangariza ahandi agomba kwereza.

Ati” Mwarakoze ku byiza twabashije kugeranaho. Igihe nikigera nzatangaza ahandi ngomba kwerekeza.”

Haruna Niyonzima yatandukanye na Simba SC, nyuma yo gusoza amasezerano y’imyaka ibiri yari afitanye na yo. N’ubwo uyu musore yafashije iyi kipe cyane mu mikino ya nyuma y’umwaka ushize, Simba SC yahisemo gutandukana na we nyuma yo gusanga atari mu bakinnyi ifite mu mibare yayo.

Yiyongereye kuri James Kotei watandukanye na Simba mu buryo bweruye ku munsi w’ejo. Kotei uyu yahise yerekeza muri Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’Epfo.

Ku bijyanye n’aho Haruna Niyonzima ashobora kwerekeza, hari amakuru avuga ko ashobora kujyana na murumuna we Hakizimana Muhadjiri muri AS Vita Club yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger