AmakuruImyidagaduro

Harmonize yavuze ku guhangana kuba muri Wasafi Records

Harmonize kuri ubu usigaye aniyita Kondeboy umwe mu bahanzi bakomeye muri Wasafi (WCB) yavuze ku guhangana kuba mu bahanzi bagize Wasafi.

Uyu muhanzi yavuze ko muri iyi Label ihuriyemo abahanzi nka Rayvanny, Rich Mavoko, Queen Darleen, Lava Lava na Mbosso. yavuze ko  hagati yabo habamo guhangana gukomeye kuko buri wese aba ashaka gukora indirimbo shya kandi nziza iruta imaze gukorwa na mugenzi we.

Hormonize aganira na Planet Fm yagize ati ” Ikintu gikomeye kiba ni kwa kundi ujya gukora indirimbo kandi abandi bahanzi bahari ni abanyempano barashoboye , aho niho hahera ihangana kuko buri wese aba ashaka gukora indirimbo ikomeye kuruta mugenzi we uvuye muri studiyo, ugasanga ni uko duhora duhanganye”

Harmonize  twabibutsa ko ariwe muhanzi wasinye bwa mbere muri Label ya Wasafi , akaba ari umwe mubahanzi bakunze gukorana  cyane na Diamond Platinumz nyiri iyi Label WCB. bakaba baragiye bakorana indirimbo nka Ayiola, Kwangwaru.

Harmonize yari mu gihugu cya Nigeria mu rwego rwo kumenyekanisha umuziki  we
Harmonize akenshi akunze kuba ari kumwe na Diamond

Twitter
WhatsApp
FbMessenger