AmakuruImyidagaduro

Harmonize, Ali Kiba bongeye kwiyunga na Diamond

Mu minsi ishize nibwo hagiye havugwa amakimbirane  hagati ya Diamond na Ali Kiba  ndetse na Harmonize waje no guhita asesa amasezerano yari afite muri WCB Wasafi Record akajya kwishingira inzu ye bwite yise Konde Boy World Wide, ubu aba bagabo bombi biravugwa ko baba bongeye gusubirana na Diamond.

Byari byavuzwe cyane mu bitangazamakuru byo muri Tanzania ko Ali Kiba na Harmonize batazitabira iserukiramuco ritegurwa n’inzu itunganya umuziki ya WCB Wasafi muri uyu mwaka ryahawe izina rya ‘Wasafi Festival 2019’, gusa byaje kwemezwa n’umuyobozi wa Wasafi media ’Diamond Platnumz’, ko aba bombi bazitabira ibi bitaramo.

Nk’ uko Diamond Platnumz yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru muri iki gihugu cya Tanzania, Ibi bitaramo bizabera ku nshuro ya mbere mu mugi wa Dar es Salaam bikome bizenguruka n’ahandi muri iki gihugu bikazanitabirwa n’ibyamamare byose bya Wasafi birimo abaririmbyi, ababyinnyi, n’abacuranzi

Nyuma yaho Harmonize atandukaniye na WCB Wasafi akaza gushinga inzu ye bwite itunganya umuziki ya Konde Boy World wide amaze gusohora indirimbo ye yitwa ‘Uno’ yaje yo kwamamazwa na Diamond Platnumz, ibintu byatumye abafana bahamya ko umubano wa Harmonize na Diamond uzakomeza kuba mwiza.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger