AmakuruImikino

Hari ikipe y’iburayi Caleb yamaze gusinyira amasezerano y’imyaka 3

Bimenyimana Bonfils Caleb wahoze ari rutahizamu wakiniraga ikipe ya Rayon Sports akaza gutandukana nayo mu ntangiriro z’uyu mwaka avuga ko agiye ku mugabane w’u Burayi agahitira muri Amerika, yamaze gusinyira amasezerano y’imyaka 3 ikipe ya Riga FC yo muri Latvia.

Mu mpera za Mutarama 2019 nibwo Caleb yasezeye ikipe ya Rayon avuga ko yerekeje muri iyi kipe n’ubundi ya Riga FC aho yagombaga kumara amezi 6 agahita yerekeza mu Budage.

Uyu musore ntiyahise yerekeza muri iki gihugu ahubwo yahise ajya muri Canada aho yamaze iminsi ari kumwe n’umuryango we , yari  ategereje visa imwerekeza muri Latvia dore ko yayisabiye muri Canada.

Byanugwanugwaga ko amahirwe y’uyu rutahizamu w’umurundi yo gukina i Burayi asa naho ari kuyoyoka ndetse ko ashobora no kugaruka muri Rayon Sports yahozemo cyane ko n’umutoza wayo yakunze kumvikana ko gutakaza rutahizamu nka caleb ari igihombo kinini yagize.

Gusa ibyo kugaruka muri Rayon Sports Caleb yabyamaganiye kure avuga ko atahagaruka ahubwo yashaka ahandi ajya gukina.

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo uyu musore yashyize umukono ku musazerano y’imyaka itatu akinira iyi kipe hanyuma nyuma y’amezi 6  ikipe ikazahita imugurisha mu Budage.

Iyi kipe Caleb yasinyiye yashinzwe mu 2014 nyuma y’uko amakipe abiri ya FC Caramba Riga na Dinamo Riga yo mu mujyi umwe wa Riga yari yihuje akaba ikipe imwe yitwa Riga FC ari nayo Caleb yasinyiye, yatangiye gukina mu 2015 ihera mu cyiciro cya kabiri inahita izamuka mu cyiciro cya mbere.

Riga ni umurwa mukuru wa Latvia, iki ni igihugu kiri hagati ya Lithuania na Estonia, bakoresha ama-Euro kikaba gituwe n’abaturage bagera kuri miliyoni 2.

Iyi kipe kandi yigeze no gukina imikino ya Europa League. Ikinira kuri stade ya Skonto ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 8087 bicaye .

 

Caleb yasinyiye Riga FC imyaka 3
Twitter
WhatsApp
FbMessenger