Mu mashusho

Hari ba nyir’amazu badaha agahenge abakodesha amazu ya bo.

Hirya no hino mu mugi wa Kigali usanga abakodesha amazu yo kuba mo, bakunze guhura n’ikibazo cyo guhozwa ku nkeke na bamwe muri ba nyir’amazu, babishyuza ubudatuza mu gihe batishyuriye igihe amafaranga y’ubukode.

Bijya bibaho ko umuntu ukodesha inzu yo kuba mo atabonera ku gihe amafaranga y’ubukode, bikaba byatuma itariki yo kwishyurira ho irenga. Hari aho usanga rero ba nyir’amazu bahita mo gufata imyanzuro rimwe na rimwe ikakaye kugira ngo barebe ko bakwishyura vuba amafaranga yabo.

Imwe mu myanzuro ikomeye ikunze gufatwa na ba nyir’amazu, harimo nko gukangishwa gusohorwa mu nzu, gushyira ingufuri ku rugi, guhuruza ubuyobozi n’ibindi, aho usanga ukodesha yabujijwe amahwemo, atari ukwanga kwishyura,  ahubwo wenda kuko ataboneye igihe amafaranga yo kwishyura.

Aha ntitwabura no kugaruka ku bantu bakodesha ariko ugasanga ntibashaka kwishyurira igihe, iteka bishyura ari uko nyir’inzu yabanje gusakuza. Byari bikwiye rero ko izi mpande zombi zakora uko zishoboye, maze ntihabe ho kubangamirana, cyane cyane ko zombi ziba zikeneranye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger