AmakuruImyidagaduroUrukundo

Hamisa Mobetto yemeye ko ijwi ry’umuntu wumvikanye apanga kuroga Diamond irye

Hamisa Mobetto uheruka gutuma abafana be bibasira umuhanzi Diamond Platnumz nyuma yo gutangaza mu ruhame ko Mobetto yashatse kumuroga ngo amukunde kurushaho, yeruye avuga ko amajwi y’umuntu wumvikanye agirana ikiganiro n’umupfumu ari aye.

Hamisa umaze kubyara abana babiri harimo n’uwa Diamond, yanze uyu muhanzi avuga ko atari byiza gushyira ibibazo by’umuryango mu ruhame ngo kuko byangiriza isura ya Dylan, umuhungu babyaranye bikanatuma hari byinshi atakaza.

Gusa nyuma uyu mugore yaje kwemera ko ijwi ry’umuntu wumvikanye aganira n’umupfumu ari rye ko ariko atari umupfumu baganiraga ko ahubwo ari umu sheikh.

Ni mu kiganiro yagiranye na Times FM.

Hamissa yavuze ko ikiganiro yagiranye n’uyu muyobozi mu idini rya Islam kitari kigambiriye kugira uwo cyangiririza ubuzima, ko ahubwo yamusabaga ko amusengera kugira ngo umuryango wa se w’umuhungu we ugire amahoro byose abikorera umwana we.

Ku bijyanye n’ibivugwa ko uyu mugore afitanye amakimbirane na Zari cyo kimwe na Wema Sepetu, Mobetto yavuze ko nta n’umwe muri aba bombi bafitanye ibibazo ngo kuko we adashobora kurwanira n’abandi bagore umugabo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger