AmakuruImikino

Hagati ya Rayon Sports na APR FC ni iyihe iregukana Nizeyimana Djuma wa Kiyovu Sports?

APR FC na Rayon Sports batangiye urugamba rwo gushaka uburyo basinyisha rutahizamu wa Kiyovu Sports Nizeyimana uri muri ba rutahizamu bahagaze neza muri shampiyona y’u Rwanda.

APR FC ifite ikibazo mu busatirizi bwayo mu gihe ku rundi ruhande Rayon Sports na yo ifite impungenge z’uko rutahizamu wayo Bimenyimana Bonfils Caleb yasohoka muri iyi kipe mu mpeshyi z’uyu mwaka kuko amasezerano ye muri Rayon Sports azaba arangiye, biravugwako ashobora kwerekeza muri Oman kuko amakipe yaho menshi amwifuza.

Ubwo twateguraga iyi nkuru twageregeje kuvugana n’ubuyobozi bwa APR FC ngo bahamye neza ko aya makuru ari impamo ariko ntihagira icyo babivugaho mu gihe muri Rayon Sports ho bavuze ko Djuma ari umukinnyi mwiza.

Amakuru ava muri Kiyovu Sports avuga ko mu gihe haboneka utanga miliyoni 5 bamuerekura akerekeza ahandi kandi ngo na Djuma yarabyemeye.

Ikipe yose yamwegukana yazamukinisha mu mikino ya shampiyona yo kwishyura kuko hakibura iminsi 30 ngo igura n’igurisha ry’abakinnyi mu Rwanda rirangire.

Nizeyimana Djuma ufite imyaka 26 y’amavuko, yageze muri Kiyovu Sports mu 2014 avuye muri Vision FC yo mu cyiciro cya kabiri. asigaye ahamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi ariko ntabwo arashobora kuyikinira umukino n’umwe.

Nizeyimana Djuma wa Kiyovu Sports ashobora kwerekeza muri Rayon Sports cyangwa APR FC
Twitter
WhatsApp
FbMessenger