AmakuruImikino

Habayeho impinduka ku mukino ugomba guhuza Kiyovu SC na APR FC

Umukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona ugomba guhuza Kiyovu Sports Club na APR FC, wamaze guhindurirwa isaha ndetse n’ikibuga wagombaga kuberaho.

Uyu mukino wagombaga kubera kuri Stade ya Mumena ku munsi w’ejo guhera saa cyenda n’igice, gusa FERWAFA yandikiye Kiyovu Sports iyimenyesha ko hamaze kubaho impinduka.

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa FERWAFA yandikiye Kiyovu SC yasinyweho n’umunyamabanga mukuru wa FERWAFA Bwana Uwayezu Francois Regis, umukino wa Kiyovu Sports na APR FC uzaba ku ejo ku wa kabiri saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba. Uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo aho kuba ku Mumena nk’uko byari bizwi.

Uyu mukino wimuwe ku busabe bw’ikipe ya Kiyovu yandikiye FERWAFA iyisaba ko Stade n’igihe umukino wagombaga kuberaho bihindurwa. Ni nyuma yo kwemera kwishyura mazutu izakoreshwa hacanwa amatara.

Kiyovu Sports iza ku mwanya wa gatanu ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 38, mu gihe APR FC iza ku mwanya wa mbere n’amanota 57. APR FC irasabwa gutsinda uyu mukino, kugira ngo ikomeze kuguma imbere ya Rayon Sports ikomeje kuyotsa igitutu.

Umukino ubanza wari wahuje APR FC na Kiyovu Sports, wabaye ku wa 20 Ukuboza 2018 urangira APR FC itsinze igitego 1-0. Igitego cyatsinzwe na Byiringiro Lague ku munota wa 15 w’umukino ni cyo cyari cyatandukanyije amakipe yombi.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger