AmakuruInkuru z'amahanga

Gusaba Green Cards bishobora guhagarikwa

Perezida wa 45 wa leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump,  yavuze ko azahagarika abanyamahanga gusaba uburenganzira bwo kujya gutura muri Amerika kubera icyorezo cya coronavirus.

Nyuma y’umunsi umwe yanditse kuri Twitter ubutumwa butasobanutse neza, bwo guhagarika abashaka kwinjira muri Amerika, Perezida Trump yongeye kubishimangira asa n’ubisobanura neza.

Mu ijoro ryo ku wa mbere yari yatangaje ko azahagarika kwimukira muri Amerika kose, ubu ariko asa n’uwahinduyeho gato kuri iyi ngingo nyuma y’abayamaganye biganjemo abakora ubucuruzi muri Amerika ndetse n’abakenera kujyayo kubera ubushabitsi.

Hari ibitarasobanuka neza ku buryo bizakorwamo kuko serivisi nyinshi zo gutanga visa ya Amerika zahagaze kubera iki cyorezo.

Abamunenga bavuga ko Trump ari kujijisha abantu ngo barangarire ku zindi ngingo bityo ntibite ku ntege nke za leta ye mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus kimaze kwica Abanyamerika hafi 45,000.

Abo mu ishyaka ry’Abarepubulikani barashinja ubutegetsi bwe kwitwaza iki cyorezo mu kwibasira abashaka kwimukira muri Amerika.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye mu biro by’umukuru w’igihugu ‘White House’, Trump yavuze ko iri tegeko ribuza abantu gusaba uburenganzira bwo kujya muri Amerika rishobora gusinywa uyu munsi ku wa gatatu rikubahirizwa mu gihe cy’iminsi 60.

Rikaba ariko ryazongererwa “igihe kirekire” bitewe n’uko ubukungu bwifashe nk’uko yabivuze.

Abanyamerika miliyoni zigera kuri 20 batakaje akazi kubera iki cyorezo,  Trump avuga ko ari inshingano ye kurengera imirimo no kuyisubiza abayibuze.

Green cards iha abimukira uburenganzira bwo gutura muri Amerika n’amahirwe yo gusaba ubwenegihugu bwaho.

Mu mwaka umwe, Amerika itanga green cards hafi miliyoni imwe, hafi 70% zihabwa abafite bene wabo bahatuye nk’uko raporo ya 2018 ya sena ya Amerika ibigaragaza.

Kuri green cards zishingiye ku mirimo, hafi 80% zihabwa abasanzwe bari muri Amerika, bakava ku burenganzira bw’igihe gito bwo kuba muri Amerika bajya ku burenganzira busesuye bwo kuhatura.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger