AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Guma mu rugo : Mu mafoto ihere ijisho uko byari byifashe ku munsi wa mbere

Ku munsi wa Mbere wa ‘Guma mu rugo’ igomba kumara imisni 10, mu turere 11 hagamijwe kugabanya imibare y’abakomeje kwandura COVID-19.

Hirya no hino mu gihugu muri utwo turere nko mu karere ka Nyarugenge mu mujyi rwagati wa Kigali n’ahandi mu gihugu haracecetse nk’uko bigaragara muri aya mafoto atandukanye tugiye kubagezaho.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 17 Nyakanga 2021 nibwo abatuye mu Turere twa Musanze, Burera, Nyagatare, Rwamagana, Rubavu, Kamonyi, Gicumbi na Rutsiro basubijwe muri gahunda ya Guma mu rugo bitewe n’ubwandu bwinshi bwa Covid19 bwahagaragaye mu minsi ya vuba. Uyu ni umwe mu myanzuro y’inama y’abaminisitiri yabaye kuwa gatatu tariki ya 14 Nyakanga 2021.

Ku munsi wa Mbere wa Guma mu Rugo, ubuzima mu Mujyi wa Kigali bwahindutse kuko nta rujya n’uruza rugaragara hirya no hino by’umwihariko aho rwari rusanzwe rugaragara.

Mu mujyi wa Gisenyi Abantu 160 bafatishwe batubahirije amabwiriza ya Guma mu Rugo batanga impamvu zo kujya guhaha.

I Rubavu kandi Umunsi wa mbere wa Guma mu Rugo ntiwabujije abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka gukora kuko hari ababyemerewe.

Mu karere ka Musanze urubyiruko rwafashe iyambere mu gufatanya n’ubuyobozi bw’igihugu n’akarere muri rusange kubahiriza izi ngamba nshya.

Amafoto y’uko byari byifashe:

Abantu 160 bafatiwe mu.mujyi wa Gisenyi mu karere ka Rubavu barenze ku mabwiriza
Mu mujyi wa Nusanze ahitwa kuri Goico nta n’inyoni itamba
Mu marembo ya Gare ya Musanze
Imbere y’isoko ry’ibiribwa rya Musanze hahoraga urujya n’uruza
Abashinzwe umutekano bari ku mihanda kugira bakumire abarenga ku mabwiriza

Uko i Kigali Guma mu Rugo ihagaze!

Yanditswe na Vainqueur Mahoro

Twitter
WhatsApp
FbMessenger