AmakuruImikino

Gor Mahia yari imaze igihe yirukanka kuri Robertinho yamaze kubona umutoza mukuru

Ikipe ya Gor Mahia ibarizwa muri shampiyona y’ikiciro cya mbere ya Kenya, yamaze kubona umutoza mukuru nyuma y’igihe kirekire yirukanka ku mutoza Robertinho wa Rayon Sports bikarangira itamubonye.

Iyi kipe ikinamo Umunyarwanda Jacques Tuyisenge yari imaze igihe kirenga ukwezi nta mutoza mukuru ifite, nyuma yo gutandukana n’Umwongereza Kerr Dylan wayivuyemo yerekeza muri Black Leopards ikina shampiyona ya Afurika y’Epfo.

Mu batoza iyi kipe yo muri Kenya yifuje ko basimbura Dylan, harimo Robertinho utoza Rayon Sports cyo kimwe n’abandi batandukanye barimo na Luc Eymael. Amakuru yariho mu minsi yashize ni uko Robertinho ari we wari uyoboye aba batoza barenga 30, ndetse umuyobozi wa Gor Mahia akaba yaraje i Kigali mu rwego rwo kuganira na Robertinho n’umwo ibiganiro by’impande zombi ntacyo byigeze bibyara.

Mu batoza bavuzwe kandi harimo na Olivier Karekezi wahoze atoza Rayon Sports.

Akazi ko muri Gor Mahia kari kamaze igihe karabuze nyirako kegukanwe n’Umunya-Turkiya Cypriot Hassan Oktay. Uyu mugabo yaraye asinyanye na Gor Mahia amasezerano y’imyaka ibiri, akaba agomba gufasha iyi kipe mu mikino ya shampiyona ya Kenya ndetse no mu mikino ya CAF Champions league iherereyemo.

Cypriot Hassan Oktay, umutoza mushya wa Gor Mahia.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger