AmakuruPolitiki

Goma: Undi musirikare wa FARDC yamishe urusasu mu basivili

Umusirikare bikekwa ko ari uwa FARDC yarashe mu basivili,ahitana umwe,abandi batanu barakomereka.

Radio Okapi iravuga ko abatangabuhamya bavuze ko uyu mugabo wari wambaye imyenda ya gisirikare, yasaga nk’uwanyoye inzoga ubwo yarasaga abahisi n’abagenzi hafi y’inyubako ya Papyrus,hafi y’umuhanda wa Tshukudu, mu karere ka Mikeno,mu gace k’ubucuruzi gakomeye.

Uku kurasa kwatumye umuntu umwe apfa abandi batanu barakomereka.

Nyuma yo kumara magazine ye y’amasasu,urubyiruko rwaho rwahise rumwuzuraho rushaka kwihanira,Polisi irahagoboka.

Sosiyete sivile n’abatuye Goma baramagana byimazeyo ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bigenda bigaragara muri uyu mujyi.

Aba baratunga urutoki abantu bitwaje intwaro barimo abambaye imyenda ya gisirikare n’abasivili,ko ari bo bafite uruhare runini mu kwiyongera kw’ibyaha muri uyu mujyi. Aba bantu bakunda kuzerera mu mihanda nta kintu kizima ngo bakora.

Nk’uko amakuru aturuka muri ako gace abivuga, amasasu yumvikanye kenshi mu mujyi wa Goma mu minsi ishize. Mu mpera z’icyumweru gishize, humvikanye urusaku rw’amasasu rukomeye mu gace ka Bujovu na Majengo, bituma abaturage bihisha mu ngo zabo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger